advertising

Advertising

Alikiba yemeje gutaramira mu gitaramo cya Kevin Kade i Kigali

December 29, 2025
1 min read

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Alikiba, yemeje ko azataramira i Kigali mu gitaramo cyiswe “The Last Night” cyateguwe na Kevin Kade, giteganyijwe kwizihiza imyaka itanu uyu muhanzi Kevin Kade amaze atangiye umuziki nk’uwabigize umwuga.

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kwizihiza urugendo rw’uyu muhanzi nyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane.Iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera ku mbuga ya Kigali Convention Centre ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, kikaba kizahuza abakunzi b’umuziki mu ijoro ridasanzwe ryo gusozanya umwaka n’ibirori byihariye. Kwitabira kwa Alikiba, umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, byitezweho kongera ubukana n’icyubahiro by’iki gitaramo.

Uretse Alikiba, hazatarama n’abandi bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Riderman, Ruti Joel, Kenny K-Shot, Bruce The 1St, Shemi, Angell Mutoni, Diez Dola na Ariel Wayz, ndetse n’abandi batandukanye bazatuma iri joro rirushaho kuba iry’imbonekarimwe.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake, kikaba kigaragaza intambwe Kevin Kade amaze gutera mu muziki nyarwanda, aho yizihiza imyaka itanu y’akazi kagaragaye, kagaragiwe n’indirimbo zakunzwe, imishinga ikomeye n’ubufatanye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Congo-Brazzaville yakiriye ubutumwa bw’indamutso bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Next Story

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyashinje bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuyobora umutwe witwaje intwaro wa Mobondo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop