advertising

Advertising

Igitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu cyasubitswe ngo gihuzwe n’ibindi bizenguruka igihugu.

December 28, 2025
1 min read

Igitaramo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yari ateganyije gukorera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026 muri Stade Umuganda, cyasubitswe habura iminsi itatu ngo kibe.

Amakuru avuga ko iki gitaramo ICYAMBU Live Concert Rubavu gisubitswe nyuma y’ibiganiro byimbitse byabaye hagati ya Israel Mbonyi n’abafatanyabikorwa be batandukanye nk’uko byatangajwe na MA Africa iri kumufasha mu gutegura iki gitaramo.

Umwe mu bategura iki gitaramo yagize ati:“Twari twatekereje gukora igitaramo i Rubavu, ariko abafatanyabikorwa bacu bakomeje kudusaba ko twakagura igitekerezo, bikaba ibitaramo bizenguruka igihugu hose. Ubu turifuza gukorera mu Ntara eshanu z’u Rwanda, bityo bikadusaba kongera igihe cyo kwitegura neza, ari na yo mpamvu twahisemo kwimura amatariki.”

Iki cyemezo kigaragaza icyerekezo gishya cy’uyu muhanzi n’itsinda rye, aho bashyize imbere gutegura ibitaramo binini, bihuje ireme, bigashyikira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino mu gihugu, aho kwibanda ku gitaramo kimwe gusa.

Abategura ibi bitaramo bagaragaje ko amatariki mashya n’aho bizabera bizatangazwa mu minsi iri imbere, nyuma yo kunoza imyiteguro yose ikenewe.

Iri subikwa rije mu gihe Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nyuma yo kuzuza BK Arena mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2025, cyitabiriwe n’abantu benshi kandi kigashimwa ku rwego rwo hejuru.

Ibi byiyongera ku gihamya ko uyu muhanzi ari umwe mu bafite izina rikomeye n’uruhare runini mu guteza imbere umuziki wo kuramya Imana mu Rwanda no mu karere.

Itangazo risubika igitaramo Israel Mbonyi yagombaga gukorera i Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Bruce Melodie yiyemeje gufasha Samusure kugaruka mu Rwanda

Next Story

Kidumu agiye gutaramira i Dubai mu gitaramo azahuriramo na Rj The Dj

Latest from Imyidagaduro

Go toTop