Umuyobozi wungirije w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, John Heche, yatawe muri yombi ku wa gatatu ubwo yari agiye kwitabira urubanza rwa mugenzi we Tundu Lissu, umuyobozi wa Chadema, ukurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu.
Iri fatwa ryateje inkeke muri politiki ya Tanzaniya, mu gihe habura iminsi mike ngo habe amatora rusange ateganyijwe kuba ku wa 29 Ukwakira 2025. Ishyaka rya Chadema ryatangaje ko “leta ifite umugambi wo gufunga abayobozi bakuru b’ishyaka kugeza amatora arangiye”, ibintu rivuga ko bigamije gucecekesha ijwi rya demokarasi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa polisi ntiburatangaza impamvu zifatika z’itabwa muri yombi rya Heche, ndetse nta gisubizo cya leta cyatanzwe ku birego bya Chadema.
Amakuru atangazwa n’iri shyaka avuga ko Heche yajyanywe mu mujyi wa Tarime, mu majyaruguru y’igihugu, mu bilometero birenga 1,300 uvuye i Dar es Salaam.
Ni inshuro ya kabiri afatwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, kuko ku wa gatandatu yari yafashwe by’akanya gato ubwo yageragezaga kwambuka ajya muri Kenya, aho bivugwa ko yari agiye mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga.
Ishami rya Leta rishinzwe abinjira n’abasohoka ryavuze ko Heche yari agiye kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko Chadema yahise ibihakana, ivuga ko yari afite impamvu zumvikana n’inzira yemewe.
Ibi bibaye mu gihe mu gihugu hakomeje kuvugwa ibura ry’abantu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo uwahoze ari Ambasaderi wa Tanzaniya, Humphrey Polepole, wavuzwe ko yashimutiwe iwe ku itariki ya 6 Ukwakira.
Umuryango we watangaje ko wasanze urugi rw’inzu rwaramenwe, ndetse hari amaraso menshi yamenetse imbere mu rugo.
Perezida Samia Suluhu Hassan, uhanganye n’amashyaka make asigaye mu matora ari imbere, arashaka manda ya kabiri. Nubwo yigeze gushimwa ku bw’ibikorwa byo gufungura urubuga rwa politiki, ubu akomeje kunengwa ko asubiye ku mikorere isa n’iy’uwamubanjirije, nyakwigendera John Pombe Magufuli.
Ishyaka Chadema ryamaze gukurwa ku rutonde rw’ayemerewe kwitabira amatora, mu gihe umuyobozi waryo Tundu Lissu akiri mu buroko kuva muri Mata 2025. Undi munyapolitiki ukomeye utavuga rumwe na leta, Luhaga Mpina wa ACT-Wazalendo, na we yakuwe mu bazahatana.
Ivomo : BBC Gahuza