Burundi :Umugore w’abana umunani yishwe ajugunywa mu gihuru

October 23, 2025

Mu Burundi ,umubyeyi w’abana umunani wari utuye mu gace ka Bugendana muri Gitega yishwe ,umurambo we ujugunywa mu gihuru cyari ku nzira isanzwe inyurwamo abantu ; hagakekwa ko yaba yajijwe uburozi n’ibitega yavugwagaho .

Abaturage bo mu murenge wa Bugendana, mu ntara ya Gitega, bakomeje guhungabanywa n’urupfu rutunguranye rw’umugore witwa Denise Bigirimana, umubyeyi w’abana umunani, wasanzwe yapfuye umurambo we ugashyirwa mu gihuru kiri mu mudugudu wa Nyamagana mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025.

Nk’uko bivugwa n’ababonye uyu murambo mbere y’abandi, ngo byabaye ibintu biteye ubwoba, kuko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu gihuru kiri hafi y’inzira abantu bakunze kunyuramo buri munsi.

Umukuru w’umudugudu wa Nyamagana, Béatrice Gasore, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza ubu icyateye urupfu rwa Bigirimana kitaramenyekana neza.

Yagize ati: “Twabonye umurambo mu gitondo, ariko nta bimenyetso bifatika biragaragaza icyabaye. Hari amakuru avuga ko yaba yaguye kubera gusinda, ariko ntiturabihamya.”

Ariko iyi mvugo ntiyakiriwe neza n’abaturage bamwe bo muri ako gace. Bavuga ko batemera ko nyakwigendera yashobora kuba yapfuye azize urwo rupfu rusanzwe, ahubwo bakeka ko yaba yarishwe akajugunywa aho.

Umwe mu baturage yabwiye SOS Media Burundi ko yifuza ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo.

Ati : “Ntitwumva ukuntu umuntu wasanzwe ameze neza yajya gupfa atyo gusa, Turasaba ko Leta iduterera agati mu ryinyo. Ntidushobora gukomeza kubaho mu bwoba.”

Nyakwigendera yashyinguwe uwo munsi nyine, tariki ya 20 Ukwakira, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu.

Iri ni inshuro ya kabiri mu byumweru bibiri gusa ibi biba muri ako gace, nyuma y’uko ku wa 14 Ukwakira 2025, umurambo wa Véronique Mundanikure, w’imyaka 88, nawo wabonetse mu mudugudu wa Rushanga, uherereye hafi aho.

Uwo mukecuru bivugwa ko yishwe atewe icyuma, ashinjwa uburozi, ibintu byateye umujinya n’impungenge mu baturage.

Abaturage bavuga ko ibi bikorwa bigaragara nk’urukurikirane rw’ubwicanyi bishobora kuba bifitanye isano n’imyumvire ya gakondo cyangwa amakimbirane yo mu miryango.

Barasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu gukurikirana byimbitse ibi bibazo kugira ngo umutekano usubire ku murongo.

Ivomo : Sos Media Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

M23 yikomye ibikorwa by’ubushotoranyi bya DRC

Next Story

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Juventus bigoranye

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop