Umugore yishe abana be abajugunya mu mugezi

October 23, 2025

Umugore wo mu gihugu cya Kenya yafashe abana be , umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka hafi ibiri, arabica hanyuma imirambo yabo ayijugunya mu mugezi wa Mathioya .

Polisi yo mu gace ka Murang’a, muri Kenya, yataye muri yombi umugore w’imyaka 24 witwa Lilian Wacera, ukekwaho kwica abana be babiri abajugunye mu mugezi wa Mathioya ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Amakuru yemejwe n’abatuye muri ako gace avuga ko inkuru yatangiye gukwirakwira mu baturage ko uwo mugore yajugunye abana be mu mazi, ari nabyo byahise bituma bayamenyesha umuyobozi w’aka gace.

 Polisi n’abaturage bahise bafata uwo mugore, maze abayobora aho yakoreye ayo mahano.Abana be bombi, umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka hafi ibiri, bahise bashakishwa.

Umubiri w’umwe wabonetse hafi ya metero 300 uvuye aho batuye mu masaha ya saa tatu z’ijoro, naho uwa kabiri uboneka kuri uy wa Kane saa sita z’amanywa.

Umwe mu bo mu muryango wa Wacera witwa Thomas Kimotho yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yari avuye mu rugo rwe ruherereye ahitwa Samburu aho yabanaga n’umugabo we, avuga ko agiye kureba se wari urwaye.

Kimotho yavuze ko umugabo we ari we wamufashije kubona itike y’urugendo, atazi ko umugore we afite uyu mugambi mubisha.

Kimotho ababaye cyane agize ati : “Umugabo yahamagaye se w’umugore amubwira ko ameze neza kandi atarwaye nk’uko yari yabivuze. Yamusabye gusubira mu rugo, ariko aho gusubirayo yahisemo kwica abana,”.

Umuyobozi wa Polisi ya Murang’a,Kimaiyo Kemboi, yemeje ayo makuru avuga ko uwo mugore yafashwe mu gihe ibikorwa byo gushakisha abana byari bigikomeje. Yongeyeho ko ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe byatumye afata uwo mwanzuro mubi.

Komanda Kemboi yavuze  ati : “Uwo mubyeyi ari mu maboko yacu kandi arimo kubazwa ngo tumenye neza icyabimuteye. Nyuma azashyikirizwa inkiko akurikiranweho icyaha cyo kwica,”

Iri sanganya ryateje agahinda n’uburakari mu baturage ba Murang’a, aho benshi basabye ko habaho ubufasha bwihariye ku bagore bafite ibibazo by’imitekerereze kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Iyi ije nyuma y’ukwezi kumwe gusa muri iki gihugu humvikanye undi mugore wishwe n’agahinda gakabije, bituma atera icyuma abana be babiri mu gihe uwa gatatu yabashije kurokoka. Uwo nawe ngo yarimo akeka ko umugabo we amuca inyuma.

Abaturage barasaba inzego z’ubuyobozi gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’imiryango ndetse no gukangurira ababyeyi gushaka ubufasha mbere yo gukora ibikorwa nk’ibi .

Ivomo ;K24News.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

U Rwanda na DRC byemeye gukuraho inzitizi zabangamiraga igerwaho ry’amahoro

Next Story

Lionel Messi yongereye amasezerano muri Inter Miami

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop