Sean Diddy yarokotse urupfu mu buryo bukomeye !

October 23, 2025

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean “Diddy” Combs uri mu buroko kugeza ubu, yarokotse igitero gikomeye nyuma yo kwicura asanga yafatiweho icyuma mu ijosi n’indi mufungwa .

Uyu mugabo w’imyaka 55, uzwi cyane nka P- Diddy, afungiye muri gereza ya leta nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 50 ku byaha bya ruswa, ubucuruzi bw’abantu no gutwara abagore mu bikorwa by’ubusambanyi .

Finney yabwiye ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ko Diddy yabyutse asanga inkota imuri ku ijosi, ibintu yise uburyo bwo kumuutera ubwoba kurusha kumwica.

Finney yagize ati :“Sinzi niba Diddy yirwaniriye cyangwa se abashinzwe umutekano ari bo bamurokoye, ariko icyo nzi neza ni uko byabayeho koko,iyo uwoo wamugabyeho igitero aba ashaka kumwica, yari kubishobora kuko yari yamaze kumutsindagira inkota ku ijosi.”

Finney yavuze ko ibi bishobora kuba byari ubutumwa bwo gutera ubwoba abandi bafungwa cyangwa kumwereka ko atari umunyagitinyiro mu rukiko rw’imbere muri gereza.

 Yakomeje avuga ati ; “Ibi byose ni ugutera ubwoba. Ariko Sean ni umwana w’umubandi wakuriye  muri Harlem, ndabizi ibyo ntibizamuhungabanya.”

Ubuyobozi bwa gereza ntiburatanga itangazo ryemeza cyangwa rihakana iby’iri geragezwa ry’ubwicanyi, ariko abari hafi ya Diddy bavuga ko kuba ari umuntu uzwi cyane bishobora kuba byamuteye guhinduka intego y’abamurusha ingufu cyangwa abafite ishyari.

Diddy, washinze inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records, yakunzwe cyane mu myaka irenga 25 ishize kubera uruhare rwe mu guteza imbere injyana ya hip hop n’imideli.

Ariko kuva mu mwaka ushize, ubuzima bwe bwahindutse bubi cyane nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa Washington. Nyuma yo kurangiza igifungo cye, azamara indi myaka itanu ari mu igenzura ryihariye kandi azatanga amande asagga $500,000.

Combs, w’imyaka 54, yafashwe tariki 16  Nzeri aho yari muri hoteli y’i New York ku byaha by’umugambi wo kuvana inyungu mu byaha, gukoresha abantu imibonano igamije inyungu ku ngufu no gutwara abantu hagamije kubakoresha uburaya.

Uwahoze ari umukunzi we bya hato na hato, Cassie Ventura, niwe wabaye uwa mbere watanze ibirego kuri uyu mugabo wiyise ubwe “bad boy for life”.

Mu kirego yatanze mu Ugushyingo (11) umwaka ushize, uyu mugore w’umuririmbyi akaba n’umumurikamideri yavuze ko Diddy “yamuheranye” mu myaka irenga 10 mu bikorwa amukorera “urugomo, no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu”.

Ivomo ; Daily Mail .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rutsiro: Amadeni yatewe na Betting yatumye umusore yimanika

Next Story

Tanzania : Utavuga rumwe n’ubutegetsi yafunzwe yagiye kumva urubanza rwa mugenzi we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop