Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika ya Demokasi ya Congo(FARDC) bwatangaje ko amakuru yakwirakwiye avuga ko hari kwimurwa intwaro z’igisirikare ziri Uvira ari ibinyoma mu gihe M23 ishobora gutangira ibikorwa byo kwigarurira Uvira.
Mu minsi ishize nibwo hakomeje gukwirakwira amakuru yavugaga ko FARDC yatangiye guhungisha izi ntwaro nyuma yo kumenya ko M23 ishobora kwigarurira umujyi wa Uvira imaze igihe igose hakaba hari umpungnge y’uko zajya mu maboko y’uyu mutwe.
FARDC ibinyujije muri lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan uvugira ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bizwi nka Opération Sukola 2 Sud Sud-Kivu, yavuze ko nta gikuba cyigeze gicika mu ngabo za RDC, yaba mu ziri muri Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Mu itangazo yasohoye yavuze ko “FARDC, ingabo zayo n’ibikoresho byazo ntabwo byigeze biva na santimetero n’imwe muri za Teritwari za Uvira, Fizi, Mwenga no mu nkengero zaho. Imgabo z’inkoramutima ziracyafite ukwiyemeza, kandi ziri mu cyiciro gikomeye cyo guhangana n’iri tegeko mu gihe habaho ukwica agahenge.”
Ibi bitangajwe mu gihe tariki 30 Ukwakira 2025, hateganyijwe inama izabera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, izaba igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokasi ya Congo ndetse n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari .
Ivomo : Yabiso News na Radio Okapi .