Umuhanzi witwa Kimberly Marasco arashinja umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Taylor Swift, kwiba ibihangano bye akabikoresha mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse agasaba gusubizwa amafaranga yazikuyemo.
Marasco, uri muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwo muri Leta ya Florida, nta munyamategeko afite umwunganira, yasabye ko Swift na bagenzi be banditse izo ndirimbo basubiza inyungu zose bakuye mu bihangano bivugwa ko byariganyijwe.
Mu kirego cyatanzwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2025, Marasco arega Swift, Aaron Dessner, Universal Music Group na Republic Records, asaba ko habaho icyo yise “disgorgement”, ari byo gutanga inyungu zose zakomotse ku byahungabanyije uburenganzira bwe bwo mu by’ubwenge.
Ibi bivuze ko niba urukiko rwemeje ko koko hari uburiganya bwabayeho, amafaranga yose Taylor Swift yaba yarabonye ayakuye muri izo ndirimbo azasubizwa kuri konte ya Marasco.
Uyu munyamategeko wahoze ari umushinjacyaha wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Neama Rahmani, yabwiye ikinyamakuru Newsweek dukesha iyi nkuru ko nubwo gusaba “disgorgement” bidakunze kuba kenshi, mu manza zirebana n’uburenganzira bw’ibihangano (copyright), bikunze kubaho.
Aho yagize ati: “Mu gihe Marasco yaba atsinze, inyungu zose Swift yakuye muri izo ndirimbo zizafatwa zihabwe Marasco.”
Marasco ashinja Taylor Swift ko yamwibye imigani n’ibisigo bye bikagaragara mu ndirimbo n’amashusho by’ibihangano biri kuri albums nka Lover, Folklore, Midnights ndetse na The Tortured Poets Department.
Icyakora, si ubwa mbere Marasco atanga ikirego n’iki kuko muri 2024, yari yareze Swift n’isosiyete ye ishinzwe umuziki, ariko urukiko rwaje gutesha agaciro uru rubanza kubera ko Marasco atabashije kumugezaho ibirego ku gihe cyari cyagenwe n’amategeko.
Nubwo Marasco yakomeje kugaragaza ko yahuye n’imbogamizi mu gusohora ibirego kuri Swift, urukiko rwaramwemereye kongera kubigerageza, kandi yaje kubyuzuza binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ku rundi ruhande ,Abunganira Taylor Swift bavuga ko ibi birego nta shingiro bifite, kuko nta gihamya gihari cyerekana ko yagize icyo yiba cyangwa ko hari igihangano cya Marasco cyigeze gikoreshwa.
Bavuga ko Marasco ari gukomeza “gushyiraho ibirego bidafite ishingiro”, ndetse ko kuba ari kubura ari wenyine bigaragaza ko abunganizi mu mategeko batemera gukorana nawe kuko ikibazo cye kidashingiye ku kuri na guke.
Ivomo : Newsweek