Abanyeshuri bo muri Makelele bavunye igupfwa ry’uwo bakekagaho ubutinganyi

October 22, 2025

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Makelele muri Uganda barasaba ubuyobozi bw’iyi kaminuza kwerekana aho buhagaze ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina nyuma yuko baherutse gufata mugenzi wabo ufite iyi myitwarire bakamuvuna igupfwa nabo polisi ikabamishamo amasusu.

Mu gihe ibintu byari bimaze iminsi bitifashe neza mu icumbi rya Mitchell Hall ya Kaminuza ya Makerere, abanyeshuri bahatuye bandikiye ubuyobozi bwa kaminuza basaba ibisobanuro birambuye ku ruhande yafashe n’icyerekezo ifite ku bijyanye n’imibanire y’abahuje igitsina, ndetse n’ibirego by’imyitwarire mibi yagaragaye mu gipolisi ubwo cyajyaga gutabara muri iryo cumbi.

Iyo baruwa, yandikiwe Prof. Barnabas Nawangwe, umuyobozi mukuru wa Kaminuza, ikaba yaragejejweho kopi n’abayobozi b’igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi n’Imikino, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi.

Muri iyi baruwa, abanyeshuri bagaragaje impungenge ku cyo bise guhinduka kw’icyerekezo cya kaminuza ku kibazo cy’abaryamana bahuje igitsina, bavuga ko gutinda gutangaza icyo kaminuza ibivugaho bitera urujijo n’ubwoba mu banyeshuri.

Bati: “Dukeneye igisubizo kidaca ku ruhande, gisobanutse, ku cyemezo cya kaminuza ku bijyanye no kwemera cyangwa kutemera imibanire y’abaryamana bahuje igitsina muri iyi kaminuza.”

Abo banyeshuri biyise “abemera ko Imana yaremye umubano w’umugabo n’umugore gusa”, bamaganye ibyagaragaye nko kwimakaza inyigisho zishishikariza iyo mibanire, bavuga ko bidakwiye mu muryango w’abanyeshuri ba Makerere.

Ikindi cyagarutsweho cyane ni imyitwarire ya polisi ubwo yajyaga gutabara nyuma y’uko umwe mu banyeshuri yemeye ko ari umutinganyi, bikavugwa ko bagenzi be bamukubise bakamuvuna igipfwa.

Baravuga ko “polisi yarenze ku nshingano zayo, aho yarashe amasasu ku banyeshuri b’inzirakarengane kandi batari bitwaje intwaro”, ibi bikaba byabateye impungenge ku mutekano wabo.

Mu baruwa yabo, abanyeshuri bibajije uko bazagira umutekano mu gihe abakekwaho ibyaha barekurwa nta n’itangazo ritanzwe, basaba ko hagira igikorwa, harimo no gufatira ibyemezo abapolisi bagaragaweho n’imyitwarire idakwiye.

Barasaba ko kaminuza ikwiriye gushyiraho ingamba zihuse zo gukaza umutekano mu macumbi, ndetse banategetse ko ibisubizo byanditse bagomba kubibona bitarenze iminsi ibiri .

Mu gusubiza, Dr. Winifred Kabumbuli, Umuyobozi w’Abanyeshuri muri Makerere, yatangaje ku itariki ya 21 Ukwakira ko ubuyobozi bwamaganiye kure ibikorwa by’urugomo byabereye Mitchell Hall, avuga ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati: “Urugomo ntirwihanganirwa. Buri munyeshuri agomba kubaho atikanga ihohoterwa iryo ari ryo ryose.” Yakomeje asaba abanyeshuri kwirinda kwihanira ahubwo bagatanga amakuru ku buyobozi igihe cyose habaye ikibazo.

Ivomo ; Daily Express.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Impanuka yahuje imodoko enye yasize abantu 63 bapfiriye aho !

Next Story

Umutoni Aline agiye kurega KNC

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop