Kim Kardashian yatangaje ko umuraperi Kanye West, umugabo we banahoze babana, amaze igihe kirenga amezi abiri atavugana cyangwa abonana n’abana babo.
Ibi icyamamare mu kiganiro “The Kardashians” akaba n’umubyeyi w’abana bane cyabitangarije mu kiganiro yakoreye kuri podcast yitwa ‘ Call Her Daddy’, aho yavuze ku bucuti Kanye afitanye n’abana be.
Mu kiganiro cyuje amarangamutima, Kim yagize ati:“Abana baba iwanjye, kandi nifuza ko bagirana umubano mwiza na papa wabo. Nshyigikira buri gihe kugira ngo bagume mu mubano n’umubyeyi wabo, ariko iyo bibaye ngombwa mbabwira ko atari ngombwa cyane.”
Ubwo umunyamakuru Alex Cooper yamubazaga igihe Kanye aheruka kubona abana, Kim mu buryo butuje yagize ati :“Hashize amezi make tutarongera kumwumva ,tutanamubona amaso ku maso.”
Ibi byateye impuguke mu birebana n’imikurire y’abana, Dr. Yana Segal Sirotkin, binamusunikira kugira kugira icyo abivugaho. Mu kiganiro yagiranye na Hello! Magazine, yavuze ko imyitwarire nk’iyo ya Kanye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana babo.
Dr. Yana yabisobanuye ati : “Iyo abana babona se rimwe na rimwe, bibabuza kugira ikizere no kwiyubakira ubushobozi bwo kugirana umubano mwiza n’abandi mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.”
Yakomeje avuga ko guhora mu gihirahiro mu mibanire n’umubyeyi wabo bishobora gutera abana kwiheba, ndetse bikabangamira icyizere bifitiye.
Uyu mugore yakomeje asobanura ko kimwe mu byatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Kanye West ari uko atari agifite umutekano mu by’amarangamutima no mu bukungu.
Yatanze urugero rw’igihe mu rugo bari bafite imodoka eshanu za Lamborghini, ariko mu gihe gito Kanye West yari afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, zikabura kuko yari yazihaye inshuti ze.
Kardashian ati “Ntuba uzi icyo ugiye kubona mu gitondo, kandi ni ibintu bitera kutagira amahoro. Kubura ituze no kudatekana byari ikibazo gikomeye.”
Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane barimo umukobwa mukuru bise North ufite imyaka 12, umuhungu witwa Saint ufite imyaka icyenda, umukobwa witwa Chicago ufite imyaka irindwi, n’umuhungu witwa Psalm ufite imyaka itandatu.
Kim Kardashian na Kanye West batandukanye byemewe n’amategeko mu 2022, nubwo Kim yatangiye gusaba gatanya muri Gashyantare 2021.
Kim yanagarutse ku mubano we na se, Robert Kardashian, witabye Imana mu 2003 azize kanseri. Yavuze ko yakundaga cyane se, kandi ko bagiranaga umubano wihariye. Yanashimye nyina, Kris Jenner, wabaye inshuti y’akadasohoka ya Robert kugeza apfuye.
Ivomo ; themirror.com