FARDC iri kubitsa ibikoresho byayo mu Burundi

October 21, 2025

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye kwimura ibikoresho byazo bya gisirikare zibijyana i Burundi, zibyambukirije ku mupaka wa Kavimvira mu gihe M23 irangamiye gufata Uvira.

Mu gihe umutekano wifashe nabi mu mujyi wa Uvira, haragenda hagaragara impungenge zidasanzwe mu ngabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, kubera ubwoba bw’uko uyu mujyi ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23 igihe ibiganiro by’amahoro byananirana.

Ibi byatumye FARDC itangira kwimura ibikoresho bikomeye bya gisirikare ibijyana i Burundi, byambukira ku mupaka wa Kavimvira-Gatumba, bigana mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu.

Ubu bwoba bushingiye ku isomo rikomeye Kinshasa yakuye ku byabaye mu mpera za Mutarama ubwo Goma yashyirwaga mu maboko ya AFC/M23. Icyo gihe, inyeshyamba zafashe intwaro nyinshi zirimo indege ntoya z’intambara, imbunda zirasa  drone n’imodoka z’intambara.

Umukozi ushinzwe ibya gisirikare uhagarariye igihugu cye i Burundi, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye ikinyamakuru Great Lakes Eye ko iri yimurwa ry’intwaro ari ugusubira inyuma mu buryo bwa gisirikare buteguwe kugira ngo birinde igihombo gikabije kuri ibi bikoresho biba bihagaze akayabo.

Ariko abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gufungurira AFC/M23 amayira yo gufata Uvira, bivuze ko yaba ifashe imijyi itatu y’ingenzi: Goma, Bukavu, na Uvira.

Nubwo FARDC n’abayifasha barimo inyeshyamba za FDLR zigizwe na benshi mu bakoze amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare b’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi n’Abanyamerika, ndetse na Wazalendo, bafite umubare munini n’intwaro zihagije, ntibigeze bashobora gusubiza inyuma AFC/M23.

AFC/M23 yatangaje ku mugaragaro ko izakomeza urugamba igihe cyose ibiganiro by’amahoro bizaba bitageze ku mwanzuro bifuza. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye ifatwa rya Goma, Corneille Nangaa, ushinzwe ibikorwa bya AFC/M23, yagize ati:

“Turi Abanye-Congo. Tuzakomeza urugendo rwo kubohora igihugu kugera i Kinshasa. Iyo batubwira ngo dusubire inyuma, baba bashaka ko tujya he? Ntabwo tuzajya ahandi.”

Umuyobozi w’ingabo za AFC/M23, Maj. Gen. Sultani Makenga, nawe yahamije ko bazakomeza bagana Kisangani na Kinshasa igihe Perezida Félix Tshisekedi azaba akomeje kubima uburenganzira bwabo nk’Abanye-Congo.

Kuba FARDC iri gusubiza inyuma ibikoresho byayo by’ingenzi bivuze ko icyizere cyo gutsinda urugamba kiri hasi. Abakurikiranira hafi ibibera muri Congo barasanga Uvira ishobora gufatwa mu minsi micye iri imbere, bikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ingabo za leta zabuze ubushobozi bwo kurengera igihugu.

Ivomo ; Great Lakes Eye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ngaya amakosa udakwiriye gukora mu gihe ushaka ko abandi bakubaha

Next Story

Dore bamwe badaterwa impungenge no kuba ‘Single’

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop