Umugabo wo muri Somalia ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa ndetse no kubafata amashusho ubwo babaga bari gusambanywa n’inyeshyamba yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda .
Inzego z’ubuyobozi muri Somalia zifatanyije na polisi mpuzamahanga(Interpol) zatangaje ko zafatiye mu Rwanda uwitwa Jama Abdi Mohamud, wahoze ari umuyobozi w’ibitaro by’umujyi wa Qardho uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu asubizwa mu gihugu cye.
Uyu mugabo yafashwe kugira ngo akurikiranywe ku byaha birimo ibyo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko amakuru abyemeza.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia kuri iki Cyumweru byatangaje ko iperereza ryagaragaje ko Jaamac yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Jaamac wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe muri Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko, nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.
Guverinoma ya Somalia yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na polisi mpuzamahanga ku bw’ubufatanye mu kumufata no kumwohereza kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Kugeza ubu ntibiramenyekana ni ba guverinoma y’igihugu izashyikiriza dosiye y’iki kibazo inkiko za Puntland, aho ibyaha bikekwa ko byakorewe mu bihe bitandukanye.
Undi ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari mu maboko y’ubutabera i Garowe, Puntland, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko kugira ngo abakorewe ibyaha babone ubutabera.
Ivomo : Sudan Tribune