Uganda yateye utwatsi amakuru ya BBC avuga ko umugabo witwa Abby Mwesigwa uyoboye itsinda rishinjwa kuvana abana b’abakobwa muri i Kampala bakajya kubasambanyiriza i Dubai ari Umunya-Uganda.
Ambasade ya Uganda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] ivuga ko uyu mugabo atari Umunya-Uganda, ndetse ko ibyangombwa yakoresheje ari impimbano.
Ambasaderi wa Uganda muri UAE,Zaake W. Kibedi, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko uwo mugabo nta buwenegihugu bwa Uganda afite, ndetse ko inzego z’UAE zamaze kumufata kandi ibiganiro birimo gukorwa ngo yoherezwe mu gihugu cye cy’amavuko.
Ambasaderi Kibedi yabitangaje ati : “Si Umunya-Uganda. Yakoresheje amazina y’Abanya-Uganda gusa. Twabonye ko ibyangombwa bye byose ari ibihimbano,”.
Uyu mugabo wari waragaragajwe nk’umuyobozi w’itsinda ricuruza abantu, ngo yagaragaye mu nyandiko ya BBC yacukumbuye uburyo abakobwa bakomoka muri Uganda bajyanwa i Dubai babeshywe akazi, ariko nyuma bakisanga mu mwuga w’ubusambanyi ku gahato n’ubucakara bwo mu ngo.
Ambasade ya Uganda ivuga ko yakoze iperereza ryimbitse, igasanga ibyangombwa bye byose byari ibihimbano, ndetse ko nta sano na nkeya afitanye na Uganda.
Kibedi yakomeje ati;“Twakurikiranye inkomoko y’inyandiko ze, dusanga nta kuri kurimo. Twakomeje gukorana n’inzego z’UAE kugira ngo tumenye igihugu cye nyacyo,”.
Ambasade ivuga ko abanya-Uganda bagera ku 16,000 baba muri UAE, ariko abagera ku 8,000 muri bo babayo mu buryo butemewe n’amategeko.
Gusa hari raporo zivuga ko benshi muri bo baba barinjiye muri iki gihugu nk’abakerarugendo bizeye kubona akazi, ariko nyuma bikarangira binjiye mu bukene cyangwa bagushijwe mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.
Guhera muri Kanama kugeza muri Ukuboza 2024, ambasade yafashije amasezerano y’ubwumvikane yatangiye hagati yayo na Leta ya UAE yari agamije gutahura abanya-Uganda badafite ibyangombwa no kubafasha gutaha ku bushake batishyuwe amande y’iminsi barengeje.
Kibedi yavuze ati : “Hari benshi twagerageje gufasha gutaha, ariko hari n’abandi bakihishahisha. Turakomeza kubasaba kwegera ambasade kugira ngo tubafashe gutaha amahoro,”
Minisiteri y’Abakozi, Iterambere ry’Imibereho Myiza n’Imibano ya Uganda ivuga ko hari impungenge zikomeje kuzamuka z’abantu bashukwa n’ibigo by’uburiganya babashuka ngo babone akazi. Kugeza ubu, Uganda ifite ibigo birenga 140 byemewe kohereza abakozi mu bihugu bya UAE, Qatar na Arabia Saudite.
Iyo minisiteri ivuga ko hari gahunda yo kuvugurura amasezerano y’akazi n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati hagamijwe kurinda abakozi ba Uganda ibikorwa by’iyicarubozo n’icuruzwa ry’abantu.
Ivomo : Daily Express na Daily Monitor.