Uganda : umupolisi mukuru yapfuye amarabira nyuma yo kwikubita hasi

October 20, 2025

Umupolisi mukuru wo muri Uganda yitabye Imana mu buryo bw’amarabira nyuma yuko yari ku muhanda acunga umutekano hanyuma akibukita hasi bitunguranye ,bamugeza kwa muganga yapfuye .

Inkuru y’akababaro yaturutse mu Karere ka Kyotera aho Umuyobozi w’Igipolisi mu Ntara ya Greater Masaka, Commissioner of Police  Godfrey Maate, yitabye Imana ubwo yari mu kazi i Sango Bay ku Cyumweru nimugoroba.

Nk’uko byemejwe n’Igipolisi cya Uganda, CP Maate yagize ikibazo atunguranye agwa hasi, ahita ajyanwa mu bitaro biri hafi aho mu rwego rwo kumutabara, ariko ahita apfa akihagera.

Nubwo hataratangazwa ku mugaragaro icyamwishe, igipolisi cyasohoye itangazo kuri konti yacyo ya X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025 kivuga ko “CP Maate Godfrey, wari uyoboye ibikorwa bya Polisi muri Sango Bay, yitabye Imana ku wa Cyumweru mu Karere ka Kyotera.”

Iyi nkuru ije nyuma y’ibyumweru bibiri gusa igipolisi cya Uganda kibuze undi muyobozi ukomeye, AIGP Erasmus Kataratambi, witabye Imana tariki ya 2 Ukwakira 2025.

CP Maate yari azwi nk’umuyobozi w’inararibonye kandi wubahwaga cyane. Yari yarashyizweho n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Abas Byakagaba, muri Nyakanga 2025 kugira ngo ayobore ibikorwa byo gucunga umutekano mu Karere ka Greater Masaka, by’umwihariko mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ya 2026.

Yinjiye mu gipolisi mu mpera z’imyaka ya 1990 nk’umupolisi usanzwe, aza kuzamuka buhoro buhoro kugeza ku rwego rwa Commissioner of Police. Yari umwe mu basoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Jinja mu 1998, aho yiganye n’abayobozi bakomeye barimo Gen. Muhoozi Kainerugaba na AIGP John Ndungutse.

Mu gihe cy’imyaka irenga 25 yari amaze akora, yanyuze mu myanya itandukanye y’ingirakamaro muri iki gihugu, harimo no kuyobora ibiro bya Polisi ya Kampala, Kalangala na Kasese.

Yari azwiho imyitwarire myiza, ubunyamwuga n’ubushobozi bwo kuyobora ibikorwa bikomeye byo gucunga umutekano.Mu bikorwa by’ingenzi yakoze, harimo no kuba yari umwe mu bayoboye itsinda ry’igihugu rishinzwe umutekano w’ibizamini bya Leta, aho yagaragaje ubushishozi n’ubwitange mu kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini.

Urupfu rwa CP Maate rwasize igikomere gikomeye mu bayobozi bakuru b’Igipolisi cya Uganda, rukanongera icyuho mu buyobozi bw’umutekano.Biteganyijwe ko Igipolisi kizasohora itangazo ryihariye risobanura birambuye iby’urupfu rwe ndetse n’amatariki n’aho azashyingurwa.

Ivomo  ;Daily Express

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda yateye utwatsi ibyo BBC yagiriza umwenegihugu wayo

Next Story

Umunya –Somalia ukekwaho gusambanya abakobwa yafatitwe mu Rwanda

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop