Uganda : umunyeshuri w’imyaka 16 yishwe atabwa mu murima w’imyumbati

October 20, 2025

Umwana w’imyaka 16 wo muri Uganda washutswe n’abayita ko batuma ukira mu buryo bwihuse akagenda akiba iwabo amafaranga asaga hafi igice cya miliyoni z’amashilingi ;umurambo we wasanzwe utabye mu murima uhinzwemo imyumbati .

Polisi yo mu karere ka Kamuli yatangije iperereza ku rupfu rw’agashinyaguro rw’umunyeshuri witwa Kisakye Resty, w’imyaka 16, wigaga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya St. Andrews Secondary School riherereye i Kiyunga.

Nk’uko byatangajwe na Samson Lubega, umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Busoga y’Amajyaruguru, iki kibazo cyamenyekanye bwa mbere binyuze ku Ishami rya Polisi rya Kiyunga, rikorera mu mudugudu wa Bugonde, muri segiteri ya Mbulamuti, akarere ka Kamuli.

Amakuru y’ibanze yavuye mu iperereza agaragaza ko Kisakye yaba yaragushijwe mu mutego n’abantu bamuteze imitego biciye ku itangazo ryacicikanye kuri radiyo, ryasezeranyaga abantu kuzabona amafaranga menshi n’ubukire mu buryo bwihuse.

Bivugwa ko Kisakye yohereje amafaranga angana na 400,000 by’amashilingi ya Uganda (UGX) kuri abo bantu batazwi, amafaranga bivugwa ko yaba yarayibye mu rugo rwa Mubyara we.

Hashize iminsi ataraboneka, kuko yaherukaga kugaragara ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyaberaga mu mudugudu utari kure y’iwabo.

Mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, umurambo we wabonetse mu murima wari uhinzemo imizabibu n’imyumbati aho wabanywe n’abaturage bari bagiye guhinga.

Polisi ikorera kuri sitasiyo nkuru ya Kamuli yahageze vuba, ikora isuzuma ry’aho byabereye, ndetse itwara ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano n’icyaha.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kamuli (Kamuli General Hospital) kugira ngo ukorerwe isuzuma rusange rya muganga.

Nta muntu n’umwe urafatwa kugeza ubu, ariko Polisi iremeza ko ikomeje gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru y’ubutasi ndetse no gukora iperereza ryimbitse, hagamijwe gufata abagize uruhare muri iki gikorwa giteye ubwoba.

Lubega yasabye abaturage kugira ituze, anabasaba ubufatanye mu gutanga amakuru yose y’ingenzi ashobora gufasha mu gufata abakekwaho ubu bwicanyi.

Ivomo : Daily Express

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Igaruka ku Mujyi wa Kigali ! Lona Glory yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 4×4 – VIDEO

Next Story

Umuhanzi Rema na mugenzi we Ayra Starr baravugwa mu rukundo

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop