Abantu babiri bakoraga ku kibuga cy’indege bapfiriye mu mpanuka y’indege y’ubwikorezi yo mu bwoko bwa Boeing 747 yavaga i Dubai, yarenze umuhanda wayo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Hong Kong .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, iyi ndege y’ubwikorezi yavaga i Dubai, yarenze umuhanda wayo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Hong Kong maze ikagonga imodoka y’abashinzwe umutekano w’ikirere, yijugunya mu nyanja.
Iyi mpanuka yahitanye abantu babiri nk’uko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi bw’iki kibuga.Steven Yiu, ushinzwe ibikorwa by’iki kibuga cy’indege, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi z’ijoro ku isaha yaho .
Yavuze ko iyi ndege, yakodeshejwe na sosiyete ya Emirates ikaba ikora binyuze kuri ACT Airlines yo muri Turukiya, yarenze umuhanda wo mu majyaruguru w’iki kibuga, igonga uruzitiro rugabanya umuhanda n’inyanja, igonga imodoka ya patrol yari irimo abasirikare babiri bashinzwe umutekano.
Umwe mu barinzi wari ufite imyaka 30 yapfuye ako kanya, mu gihe mugenzi we w’imyaka 41 yapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga. Bombi bakuwe mu modoka yabo yari yibiye mu mazi muri metero hafi eshanu uvuye ku nkombe.
Amashusho yafashwe n’abari aho agaragaza igice cy’indege cyarenze umuhanda cyacitsemo ibice, igice cy’inyuma cyaguye, igice cyo munsi y’ahacira abapilote cyangiritse mu buryo bukomeye. Iyo ndege yagaragaye igice kimwe kiri mu mazi.
Abakozi bane bari mu ndege uko ari bane bajyanywe mu bitaro bya hafi aho kugira ngo bavurwe nk’uko iyi sosiyete yabitangaje.
Polisi ya Hong Kong yavuze ko igiye gutangiza iperereza rishobora no kugira aho rihurira n’inyito y’icyaha, mu gihe hakomeje iperereza ryimbitse rikorwa n’inzego zitandukanye harimo n’abasesengura iby’umutekano w’indege.
Tony Stanton, impuguke mu by’umutekano w’indege akaba n’umupilote, yabwiye ikinyamakuru Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko hitezwe ko abagenzi bari muri iyo ndege bamaze kubazwa, ndetse n’udushya twose dukubiye muri black box [agasanduka kabika amakuru yose ajyanye n’ibyabereye mu ndege ] y’iyo ndege turimo gusuzumwa.
Iyi ni yo mpanuka ikomeye ibaye ku kibuga cy’indege cya Hong Kong kuva cyafungurwa ku mugaragaro mu 1998, kikaba ari kimwe mu byakira imizigo myinshi ku isi.
Ivomo ; Al Jaazera na BBC