Umuhungu wa Perezida Trump yavuze izina rikomeye rishaka gusenyera Se

October 19, 2025

Umuhungu wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yongeye guteza impaka mu itangazamakuru ubwo yahishura umunyapolitike ukomaye ushinjwa kugaba ibitero ku muryango we bigamije gutandukanya se n’umugore we wa gatatu, Melania Trump.

Aya magambo Eric yayatangarije kuri televiziyo ya Newsmax , aho yari yatumiwe mu kiganiro na Rob Schmitt. Yahise yibasira guverinoma ya Biden, ayishinja kuba inyuma y’ibikorwa byinshi byibasira se birimo n’ugushaka guteza umwiryane mu muryango, ndetse no gukoresha inzego za Leta mu buryo bwa politiki kugira ngo zimusebye.

Eric Trump yatangaje ati: “Ibyo bakoze byose byari bigamije gusenya umuryango wacu. Bagerageje gutandukanya Papa na Melania, bashakaga ko batandukana burundu,”.

Eric yakomeje avuga ko ibyo byose byari umugambi uremereye wo kumuharabika we ubwe, se ndetse n’abantu bose ba hafi mu muryango.

Yagize ati: “Bankurikiranye nk’imbwa, banshyiraho ibirego nta shingiro bifite, bashatse no kuzana icyuho hagati ya data na Melania kugira ngo batandukane.”

Uyu muhungu wa Donald Trump yavuze ibi mu gihe se ashinjwa ibyaha 91, birimo ibyari byarakorewe mu rubanza rwabereye muri New York, aho ashinjwa gukoresha amafaranga mu buryo butemewe ndetse no kwivanga mu bikorwa bya politiki akoresheje ingufu za Leta.

Eric yanashimangiye ko umuryango wabo wahuye n’itotezwa rikomeye,ati: “Bafungiye konti za banki, baratwirukana, baratwambura icyubahiro. Barabikoze byose. Baratwanze.”

Yanongeyeho ko ibigo by’ubutabera nka FBI na DOJ byigeze no kugaba igitero kuri Mar-a-Lago, aho Donald Trump atuye, ndetse bakaninjira mu cyumba cya Melania no mu cy’umuhungu wabo Barron.

Nubwo Eric yavuze ibi byose ari mu buryo bukomeye bwo kugaragaza ko umuryango wabo wahuye n’itotezwa, nta bimenyetso yigeze atanga bifatika byemeza ko hari umugambi wari uhari wo gutandukanya se na Melania cyangwa se ubundi buryo bwo kubasenya nk’umuryango.

Donald Trump's son Eric makes surprising claim about president's marriage  to Melania

Perezida Donald Trump, w’imyaka 79, amaze gushyingirwa gatatu. Yashakanye na Ivana Trump mu 1977, babyarana abana batatu: Donald Jr., Ivanka, na Eric gusa baje gutandukana mu 1992.

 Mu 1993 yashakanye na Marla Maples, babyarana umukobwa umwe witwa Tiffany, baje gutandukana mu 1999. Kuva mu 2005, ari kumwe na Melania Trump, bakaba bafitanye umwana umwe, Barron.

Icyakora, kugeza ubu, ntacyo Melania Trump aratangaza ku byatangajwe na Eric, ndetse n’uruhande rwa Perezida Biden ntiruragira icyo rubivugaho.

Ivomo : Tyla na Yahoo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore wa Justin Bieber yatangije intambara yeruye kuri Selena Gomez

Next Story

Perezid awa Afurika y’Epfo yaburiye Tshisekedi ko kwica Kabila bishobora gutuma ahirikwa ku butegetsi

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop