Uwahoze ari umwarimu w’imyitozo ngororamubiri mu mashuri yisumbuye wari afunze nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu inshuro nyinshi umwana w’imyaka 15 yigishaga yishwe n’imfungwa babanaga mu cyumba yo yari ifungiye icyaha cy’ubwicanyi .
Ernest Nichols, wahoze ari umwarimu w’imyitozo ngororamubiri mu mashuri yisumbuye muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yiciwe muri gereza aho yari afungiye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikomeye byo gusambanya umwana w’imyaka 15.
Uyu mugabo w’imyaka 60 yasanzwe yapfiriye aho arara muri gereza ya Greene Correctional Institution mu gitondo cyo ku munsi wejo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa gereza ya North Carolina Department of Adult Correction.
Ukurikiranyweho kumwica ni undi mugororwa witwa Wilbert Baldwin w’imyaka 41, nawe wari umaze imyaka afungiwe icyaha cy’ubwicanyi cyabaye muri 2007. Baldwin yahise yimurirwa muri gereza ya Maury Correctional Institution, aho afungiye atemerewe kujya hanze.
Ernest Nichols yari amaze imyaka irenga 10 muri gereza, aho yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusambanya umwana, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’ibindi byaha bifitanye isano no kubangamira uburenganzira bw’abana.
Urukiko rwemeje ko yakoresheje umwana inshuro nyinshi imibonano idakwiye hagati y’igihe cy’itumba rya 2008 n’intangiriro za 2009.
Nk’uko byatangajwe na televiziyo WBTV, Nichols yifashishaga konti ya Facebook y’impimbano yiyita umwana we w’umuhungu kugira ngo agere ku mukobwa, amwoherereza ubutumwa bumusaba kwandika inkuru z’ubusambanyi no kumumenyesha igihe cyose yinjiye mu bwiherero kugira ngo ahite amwohereza amafoto ye yambaye uko yavutse.
Mu buryo buteye ubwoba, uyu mugabo yabwiye uwo mwana ko naramuka abajijwe icyo kibazo cyuko yaba yaramusambanyaga ku gahato ngo azigire nkaho nawe yabishakaga.
Ibikorwa bye byagiye bibera mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Huntersville, nubwo uwo mwana atari umwe mu banyeshuri yigishaga mu ishuri. Nubwo yari afite umugore n’abana babiri, Nichols yakoze ibi bikorwa mu ibanga kugeza ubwo inzego z’ubutabera zatangiye iperereza, akaza gufatwa mu Ukwakira 2009.
Yakatiwe igifungo kirekire nyuma yo guhamwa n’ibyaha bigera kuri 29 birimo gusambanya umwana, kumufata ku ngufu, kumukoresha ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bifatwa nk’ibyaha by’iterabwoba ku bana.
Ubu iperereza riracyakomeje ku bijyanye n’urupfu rwe, ariko kugeza ubu bivugwa ko bishobora kuba byatewe n’amakimbirane hagati ye n’uwo mugororwa mugenzi we.
Hari impungenge ko impamvu z’urupfu rwe zishobora kuba zifitanye isano n’icyaha yahamijwe, kuko mu mico imwe n’imwe yo muri gereza, abagororwa bakoreye abana ibyaha bishingiye ku gitsina bahura n’urwango rukabije.
Ivomo : keyc na Independent