Umukozi w’ishuri witwa Amy Morrell, w’imyaka 53, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa umugeri mu gatuza n’umunyeshuri w’imyaka 14 nyuma yo gushaka kumubuza gusohoka mu nyubako y’ishuri nta ruhushya asabye .
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 55 (6:55 PM), mu ishuri ryitwa Meadowridge Academy riri mu mujyi wa Swansea, muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryigishirizwamo abana n’urubyiruko rukeneye ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze no mu myitwarire.
Amakuru aturuka mu Biro bya Rumwe mu Rwego Rushinzwe Ubushinjacyaha muri Bristol, avuga ko Morrell yari kumwe n’undi mukozi ubwo bageragezaga gukumira uwo mwana w’umukobwa wari ugiye gusohoka adasabye uruhushya.
Igihe bageragezaga kumuhagarika, uwo mwana yakubise Morrell umugeri wo mu gatuza, ahita yikubita hasi. Yahise ajyanwa kwa muganga ari mu bihe bikomeye, ariko ku wa Kane nimugoroba, yaje gupfa. Impamvu nyirizina y’urupfu rwe ntiramenyekana, ariko ubuyobozi bwemeje ko ikibazo cyakomotse ku ihohoterwa yakorewe n’uyu munyeshuri.
Uwo mwana yahise atabwa muri yombi, ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha. Izina rye ntiryatangajwe kubera imyaka ye mike itemererwa n’amategeko gushyirirwa hanze imyirondoro. Iperereza riracyakomeje, kandi abashinzwe iperereza barimo gushaka uko bamenya neza uko ibintu byagenze.
Meadowridge Academy yasohoye itangazo rigira riti: “Twifatanyije n’umuryango wa Amy Morrell muri ibi bihe bikomeye. Twabuze umukozi w’indashyikirwa, wakundaga akazi ke kandi wiyemeje gufasha urubyiruko.”
Iki kigo gisanzwe cyakira abana bari hagati y’imyaka 12 na 21 bafite ibibazo bijyanye n’imitekerereze, imyitwarire n’ihungabana, kikaba gikorana n’Ikigo Justice Resource Institute, gishinzwe amashuri n’imishinga ifasha urubyiruko.
Andrew Ferruche, inshuti magara ya Morrell, yavuze ko byamusize mu gahinda gakomeye. Yagize ati: “Ntabwo nigeze ntekereza ko ibi byashoboka. Uwo mwana na we ubuzima bwe bushobora kuba bwangiritse burundu, ni inkuru ibabaje ku mpande zombi.”
Undi muntu wari inshuti ya Morrell, Tina Lombardi, yamuvuzeho amagambo y’akababaro ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Amy yari umubyeyi mwiza, nyirakuru w’intangarugero, ndetse n’inshuti itazibagirana. Ntuzigera uva ku mutima wanjye.”
Ivomo : New York Post.