Yamaze amezi umunani afungiye mu gihome cy’Abanya-Isirayeli atavugana n’umuryango we igihe yumvaga ijwi rya nyina ku nshuro ya mbere, ntiyashoboye kumureba ,yari yaragizwe impumyi azira iyicarubozo; Mahmoud Abu Foul, umusore wo muri Gaza yerekanye isura idasanzwe y’ubugome iri mu magereza y’Abanya -Isirayeli.
Mahmoud Abu Foul, w’imyaka 28 ukomoka i Beit Lahiya mu Majyaruguru ya Gaza, yarekuwe muri iki cyumweru nyuma y’amezi umunani yari amaze afashwe agafungwa n’ingabo z’Abanya –Isirayeli.
Yatawe muri yombi mu Ukuboza 2024 ubwo yari mu bitaro bya Kamal Adwan. Uburyo avuga yakorewemo iyicarubozo, bwateye benshi kuzanga amarira muri maso dore ko kuri ubu atakibasha no kubona.
Abu Foul yari asanzwe afite ubumuga bwo kubura ukuguru kw’ibumoso nyuma yo gutwikwa n’igisasu cy’indege y’intambara y’Abisirayeli muri 2015. Ariko ngo ibyo yanyuzemo muri gereza ya Sde Teiman birenze kure ibyo yari yarigeze guhura nabyo.
Mu buhamya bwe, Abu Foul yavuze ko yakubiswe n’abacungagereza inshuro nyinshi, ariko umunsi umwe bamukubise ku mutwe kugeza ubwo yataye ubwenge. Igihe yagaruraga ubwenge, yari atakibona.
Aho yasobanuye ati : “Narabinginze ngo bampe ubuvuzi, ariko baranyihoreye. Bambwiye gusa ko ngo ibi ni ibintu bisanzwe.
Yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara asaba ko yavuzwa, ariko ubuyobozi bwa gereza bwakomeje kumwima amatwi gusa nyuma yaje kujyanwa mu bitaro. Igihe yageraga mu bitaro bya Nasser nyuma yo kurekurwa, yari afite ubwoba bwinshi bwo kuba umuryango we warazimiye mu mirwano yahitanye benshi muri Gaza y’Amajyaruguru.
Ariko ubwo yumvaga ijwi rya nyina, yamwiyegamije aramuhobera cyane byaramurenze ,yunzemo ati :. “Sinashoboraga kumureba, ariko numvise ko isi yose inyegereye,”.
Uyu munsi, Abu Foul atuye mu ihema ryo mu gace karimbuwe n’ibitero, nta buvuzi arabona ku bijyanye n’amaso ye yangiritse. Aracyari gushakisha uburyo yabona ubufasha bwo kujya kuvurizwa hanze y’igihugu.
Abu Foul si we wenyine. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Palestinian Centre for Human Rights, ivuga ko abagera ku 100 bahawe igifungo hagati y’ Ukwakira 2023 na 2024 bagiye batanga ubuhamya buhamya ko iyicarubozo ari gahunda ihamye mu magereza yose y’Abanya-Isirayeli.
Abenshi bakubiswe, abandi bahigwa, abandi baricwa. Hari imibiri irenga 100 yagaruwe muri Palestine, yose ifite ibimenyetso by’uko yishwe mu buryo butemewe.
Ivomo ; Al Jaazera .