Umugore w’imyaka 48 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yarashe inshuro ebyiri umugabo we ku kibuno nyuma yuko bari bamaze kugirana impaka zishingiye ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo.
Mu masaha ya saa yine n’iminota cumi z’ijoro zo ku wa 15 Ukwakira 2025, Polisi yo muri Charles County yakiriye amakuru y’iraswa ryabereye mu gace ka New Forest Court mu mujyi wa Waldorf. Polisi yageze aho byabereye isanga umugabo mukuru yakomeretse ku kibuno kubera isasu.
Nk’uko ayo makuru yemezwa n’ubuyobozi bw’aho byabereye abivuga, uwo mugabo yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo yitabweho, ariko ibikomere bye ntibiteye inkeke zikomeye ku buzima bwe.
Ibyatangajwe n’uwo mugabo byatunguye abashinzwe umutekano: yavuze ko uwamurashe ari umukunzi we, kandi ko nyuma y’uko amurashe yahise asubira mu nzu yabo akajya kwiryamira ubundi we akamujugunya hanze y’inzu .
Polisi yahise ijya muri iyo nzu yabo iherereye mu gace ka Waldorf ihasanga uyu mukunzi we witwa Latasha Carmita Simmons, w’imyaka 48, ahita atabwa muri yombi kugira atangire gukorerwaho iperereza.
Ipereza ry’ibanze ryakozwe n’itsinda ry’abashinzwe gukurikirana ibyaha by’ubu bwoko rikaba ryerekanye ko Simmons na mugenzi we bari mu mpaka zikomeye zishingiye ku mikoreshereze y’amafaranga yinjira mu rugo, maze Simmons afata imbunda amurasa mu kibuno.
Ku bw’ibyo, ubu Simmons akurikiranyweho ibyaha birimo: gukomeretsa ku bushake mu rwego rwa mbere , gukoresha imbunda mu gihe cy’icyaha, ndetse no gukomeretsa mu rwego rwa kabiri bizwi nka second-degree assault.
Abapolisi bashinzwe iperereza bageze aho byabereye bafite uruhushya rwo gusaka inzu, maze babasha no gufatirayo imbunda bikekwa ko ari yo yakoreshejwe.
Umupolisi uri gukurikirana iperereza, Detective Furr, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye aya makimbirane muri muryango umwe, kandi ko bazakomeza gukusanya ibimenyetso byose bizafasha mu rubanza.
Ivomo : thebaynet