U Burundi bwahaye Tshisekedi batayo y’abakomando mu kurwanya M23

October 18, 2025

U Burundi bwatangiye kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo batayo y’ingabo zabwo igizwe n’abasirikare b’abakomando bahawe imyitozo idasanzwe mu rwego rwo gufasha Perezida Tshisekedi mu kurwanya M23 ndetse no kumurindira umutekano mu buryo bwihariye.

Guhera tariki ya 8 Ukwakira 2025, igihugu cy’u Burundi cyohereje abasirikare bagera kuri 200 mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Kinshasa, mu rwego rwo kongerera umutekano Perezida Félix Tshisekedi.

Ibi byemejwe n’inzego z’umutekano za Burundi, zivuga ko iyi ari intangiriro yo kohereza batayo yose igizwe n’abasirikare b’abakomando bahawe imyitozo ikomeye.

Abasirikare 34 ba nyuma bagejejwe i Kinshasa tariki 8 Ukwakira nijoro n’indege y’igisirikare cya Congo yo mu bwoko bwa Embraer ERJ-145 ifite nimero 9T-TEA, yari ikubutse i Bujumbura. Aba biyongera ku bandi basirikare barenga 150 bagezeyo mbere y’iyo tariki.

Aba basirikare b’Abarundi, bakubutse mu myitozo bakoreye mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu giherereye mu ntara ya Bujumbura, aho bahugurwaga n’abatoza b’Abarusiya kuva muri Nyakanga.

Ubu bazaba bashinzwe umutekano wihariye wa Perezida Tshisekedi, nk’uko byatangajwe n’abasirikare bakuru bo muri ako karere.

Iyi gahunda ibaye mu gihe mu gihugu cya Congo harimo umwuka mubi hagati ya Perezida Tshisekedi n’igisirikare cye, aho abagera kuri 70 mu basirikare bakuru barimo na ba jenerali 30 bamaze gutabwa muri yombi.

Muri aba harimo Lt. Gen. Christian Tshiwewe Songesha wari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Brig. Gen. Benjamin Katende Batubadila wari uyoboye ibikorwa by’ubutasi mu Ngabo zirinda Perezida, na Gen. Franck Baumunda Ntumba wahoze ayoboye ‘Maison Militaire’ ya Perezida. Aba bose bashinjwa gushaka gushyigikira Perezida uwahoze ku butegetsi, Joseph Kabila, wahanishijwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare muri Nzeri.

Gutakarizwa icyizere mu ngabo ze ni ikibazo kimaze gufata intera kuri Perezida Tshisekedi, wagaragaye nk’utaramenyera ibya politiki ya Congo, bikaba bikiri inzitizi mu kuyobora neza igisirikare. Ibi byatumye ashyira umutekano we mu maboko z’amahanga, harimo n’aba Barundi, n’abandi bivugwa ko barimo inyeshyamba za FDLR, n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Ubu muri Kinshasa hari abasirikare barenga 300 b’Abarundi bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi kuva mu 2023, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono hagati ye na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, muri Kanama 2023.

Bivugwa ko u Burundi bumaze kohereza batayo 24 muri Congo zikubiyemo abasirikare barenga 25,000 bose hamwe  mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC/M23, nubwo amakuru avuga ko ibi bikorwa bishingiye ku nyungu za politiki n’amafaranga.

Amakuru yizewe aturuka i Kinshasa avuga ko Tshisekedi yishyuye Ndayishimiye miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika nk’ishimwe ry’iyo nkunga, hakiyongeraho amadolari ibihumbi 5 kuri buri musirikare woherejwe mu bikorwa byo kurwanya M23. Ariko amafaranga yose ngo ajya mu mufuka wa Perezida Ndayishimiye, mu gihe abasirikare bo bahembwa umushahara usanzwe.

Ivomo : East African ,African Intelligence ,Great Lakes Eye na Kivu 24 News.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwasambanije umwana yigishaga yiciwe muri gereza n’uwari ufungiye ubwicanyi

Next Story

Uganda :Uwaburaga icyumweru ngo asoze kaminuza yapfuye amarabira

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop