Raporo zitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga zemeza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ari mu bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga, nyuma yo kuremberwa n’indwara itatangajwe.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wageze ku butegetsi mu 1986, ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugaragara ko arembye. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu karere no hanze yako, yemeza ko ubu ari mu bitaro nubwo indwara yamuteye kuremba itaratangazwa ku mugaragaro.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Museveni, w’imyaka 80, akomeje kuzenguruka igihugu mu kwiyamamariza kuyobora Uganda, agahatana mu matora ya 2026 yitezwe muri Mutarama.
Ishyaka rye ryamaze kumwemeza nk’umukandida waryo, nk’uko byatangajwe na Dr. Tanga Odoi, ya NRM.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025 nibwo Dr. Tanga , Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu ishyaka rye, National Resistance Movement (NRM) yatangaje ko Museveni yari ategerejwe gufata impapuro zo kwiyamamaza.
Museveni we ubwe aherutse kuvuga ko impamvu yemeye kongera kwiyamamaza ari ukubera miliyoni z’Abanya-Uganda bamugaragarije icyizere, bakamusaba gukomeza kuyobora.
Yagize ati: “Nitabye kugira ngo nsubize miliyoni z’Abanya-Uganda bantegetse binyuze mu ntero ya ‘wiva ku muyoboro mugari’.”
Abasesenguzi bagaragaza ko ibibazo by’ubuzima bya Perezida bishobora kugira ingaruka zikomeye ku migendekere y’amatora n’imyiteguro yayo. Icyakora, kugeza ubu, Ishyaka NRM riracyafite icyizere ko Museveni azakira, agasohoza inshingano yahawe zo guhagararira ishyaka mu matora ya perezida.
Abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko n’ubwo Museveni amaze imyaka 39 ku butegetsi, akigaragaza nk’ufite ingufu zo gukomeza kuyobora, nubwo ubu burwayi bushobora guhindura byinshi, by’umwihariko niba bwaba bufite ubukana nk’uko bivugwa.
Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe kuba muri Mutarama 2026, aho Museveni azahatana n’abarimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Leta iriho muri Uganda, ihanganye n’umutwe wa LRA ndetse na ADF-Nalu irwanya ubutegetsi, ikaba yihishahisha mu mashyamba ya Congo Kinshasa ndetse no muri Centrafrique.
N’ubwo ari uko biri kuvugwa ariko Perezida wa Uganda , Yoweli Kaguta Museveni anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze (X), yagaragaje ko yahuye na bamwe mu Bagande Moyo na Obongi ibintu byabaye nk’ibihinyuza iby’urupfu rwe.
Ivomo : The East African na Mastardcesh.