Munyakazi Sadate waherukaga gutangaza amagambo yamaganiwe kure n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier ,yemeye ko yakosheje anasazeranya abanyarwanda kwisubiraho.
Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports atangaje ibi mu gihe nta minsi myinshi yari ishize yumvikanye ashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda gukora cyane kugirango mu minsi iri imbere Abarundi bazajye bakubura imihanda yo mu Rwanda ndetse n’Abanye-Congo boze ubwiherero bw’Abanyarwanda
Ni amagambo yatangaje ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yatangiye mu Karere ka Kicukiro, agamije gukangurira urubyiruko kwiteza imbere, ashingiye ku buhamya bwe.
Icyo gihe yagize ati ; “Iyo ni imbogamizi ijyanye n’imyumvire, abantu dukwiriye kumva ko kubona akazi ari kimwe, ariko mwumve ko tugomba kuba abakire, ahubwo tugasigara duha akazi abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukora imihanda yacu, Abanye-Congo bakaza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twabasize cyane, ari twe bakire, dufite abakozi dukoresha.”
Amagambo ye, ku mbuga nkoranyambaga yavuzweho n’abatari bacye ndetse bamwe bamusaba kugorora imvugo ‘ kuko Abanyafurika bose ari bamwe.’
Sadi Munyakazi yavuze ko ashingiye ku murongo mugari w’iterambere ry’Abanyafurika, yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiriye kandi ko ashimira abanyarwanda bamuhaye imbabazi.
Aho yagize ati : “Nyuma yaho mu mbabariye Imihigo irakomeje kandi ni kwa kundi :U Rwanda n’abanyarwanda tugomba gutera imbere tukaba abakire, inyigisho ikomeye nize muri iyi minsi, nuko Ubukire bwacu tugomba kuzaba turi kumwe n’abavandimwe bacu ba Afrika.
“Tuzubaka ibiraro biduhuza n’Abarundi, Aba Congomani n’abandi ba Nyafurika kugira twigobotore twese karande y’ubukene yazengereje Afrika yacu.Gukosa ni ukwiga, gutsikira si ukugwa, guheza inguni nk indwara mbi.Nshuti zanjye imihigo irakomeje, u Rwanda hejuru cyane, abanzi bacu batsindwe.”