Uwahoze ari icyegera cya Trump arashinjwa gushyira amabanga y’igihugu hanze

October 17, 2025

Uwahoze ari umujyanama w’umutekano  muri guverinoma ya Donald Trump yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko urwego rushinzwe iperereza [FBI] rumushinjije ibyaha bikomeye bijyanye no gushyira hanze amakuru y’ibanga y’igihugu.

Ibi byaha, John Bolton byamushyizweho ku mugaragaro ku wa Kane n’urukiko rwa Greenbelt muri Leta ya Maryland, bituma ajya mu byago byo gukatirwa imyaka myinshi y’igifungo.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bolton w’imyaka 76, yarezwe ibyaha 18 birimo 8 byo gukwirakwiza amakuru y’ubutasi (National Defense Information – NDI) n’ibyaha 10 byo kuyabika mu buryo butemewe n’amategeko.

Iperereza ryatangiye ubwo FBI yakoraga igenzura mu rugo n’ahakoreraga Bolton muri Kanama. Uru rukiko rwaje kugaragaza ko Bolton yakoresheje email ye bwite hamwe na porogaramu z’itumanaho asangiza abandi amabanga y’igihugu, harimo amakuru yerekeranye n’ibitero byashoboraga kuba, abanzi b’igihugu ndetse n’uburyo Amerika ibanye n’ibindi bihugu.

Bivugwa ko Bolton yasangije aya makuru umugore we n’umukobwa we, nubwo aba batatangajwe amazina mu nyandiko z’urukiko. Hari kandi amakuru avuga ko aya makuru yagiye mu maboko y’abahohotewe na Iran binyuze mu kwinjira mu icungwa ry’imail ya Bolton hagati ya 2019 na 2021.

Mu kwiregura kwe, Bolton yavuze ko ari intwaro nshya ya Donald Trump mu guhohotera abo batumvikana  muri politiki. Yagize ati: “Nabaye undi ugiye guhatwa ibibazo n’ubutabera bwahawe inshingano n’umuntu ubukoresha ku nyungu ze bwite.”

Avoka we, Abbe Lowell, yasobanuye ko ibyo Bolton aregwa bishingiye ku nyandiko zo mu gatabo yandikaga mu gihe cy’imyaka 45 yari amaze akorera leta, kandi ko izi nyandiko zitari ibanga.

Muri 2020, Bolton yari yanditse igitabo “The Room Where It Happened” cyavugaga byinshi ku mikorere ya Trump. Leta yagerageje guhagarika igitabo ivuga ko gikubiyemo amabanga y’igihugu, ariko urukiko rwarabyamaganye, igitabo kirasohoka.

Kugeza ubu, Bolton ni uwa gatatu mu banenze Trump bashyikirijwe ubutabera kuva muri Nzeri. Harimo n’uwahoze ayobora FBI, James Comey, n’umushinjacyaha mukuru wa New York, Letitia James.

Mu gihe Bolton yitegura kwitaba ubutabera, hari impungenge ku buryo ubutabera bwifashishwa mu manza zishingiye ku bwumvikane buke bwa politiki, aho abenshi batangiye kwibaza niba koko “nta n’umwe uri hejuru y’amategeko”, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Pam Bondi.

Ivomo : BBC.Com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abanya-Israel baciwe kuri sitade ya Aston Villa

Next Story

Umugabo wakekwagaho kwiba inka yakubiswe kugeza apfuye

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop