Umugore yashyize uburozi mu mata yahaye uruhija rw’amezi 11

October 17, 2025

Umugore w’imyaka 59 witwa Anna Adamo yashyize uburozi budasanzwe mu mata yahaye uruhinja rw’amezi 11 nyuma yo kurusigirwa na nyina ngo arumurere ubwo we yari yagiye ku kazi .

Umugore w’imyaka 59 witwa Anna M. Adamo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kugerageza kwica n’ibindi birimo ihohotera rikabije ry’umwana hamwe no gushyira uburozi mu byo kurya yari agiye kumuha .

Ibi ni nyuma y’aho bigaragaye ko yahaye umwana w’amezi 11 amata arimo uburozi buzwi nka ethylene glycol, bukunze gukoreshwa mu mashini y’imodoka (antifreeze).

Amakuru dukesha ikinyamakuru New York Post aravuga ko ibi byabaye ku itariki ya 12 Gashyantare 2025, ubwo nyina w’uyu mwana yasigaga umwana we mu rugo kwa Adamo, usanzwe amwitaho.

Umwana yari ataramenya gukambakamba cyangwa kwirwanaho. Nyina yari yahaye Adamo amacupa abiri y’amata  hamwe n’ibiryo ngo akomeze amumurere.

Adamo yakomeje guhamagara nyina w’umwana amubwira ko ameze neza, ndetse ko yamujyanye kuryama. Ariko, ubwo nyirakuru w’uwo mwana yazaga kumufata, yasanze ameze nabi, ananiwe, ameze nk’uri mu bitotsi bidasanzwe. Mu masaha make, umwana yatangiye kuruka ibintu bifite impumuro idasanzwe.

Nyina yahise amujyana ku bitaro bya HCA Raulerson Medical Center, aho abaganga babanje gukeka ko yaba arwaye umusonga cyangwa grippe. Nyuma yaje koherezwa ku bitaro bikomeye birimo HCA Lawnwood na Nicklaus Children’s Hospital i Miami.

Abaganga baje gutahura ko umwana yari yagize uburwayi bwo guhagarara k’umutima, bimusaba gutabarwa hakoreshejwe CPR (ubutabazi bw’ibanze bufasha mu gukangura umutima ) mu gihe cy’iminota 10 yose.

 Nyuma yo koroherwa, ibipimo byagaragaje ko yari yahawe uburozi bwa ethylene glycol;polisi yaje gukora iperereza ryimbitse ndetse binyuze mu cyemezo cy’urukiko, bakora umukwabu mu rugo rwa Adamo, aho basanze uducupa tubiri twa antifreeze, kamwe kari kakoreshejweho kugeza muri kimwe cya kabiri ibice mu ngano yenda kungana n’uducupa tubiri n’igice tw’amata yari ahawe ngo ahe umwana.

Nubwo ibipimo bya mbere bya ADN bitagaragaje byinshi, iperereza riracyakomeje gusa indi nkuru ibabaje ni uko polisi yaje gutahura ko mu mwaka wa 2014, Adamo yari yaraketsweho kuba yarahaye uburozi undi mwana yareraga, ariko icyo gihe nta cyaha cyamushinjwe.

Mu iperereza rishya, Adamo yahakanye icyaha ariko yanga kugira ikindi avuga atari kumwe n’umugabo we. Adamo yafatiwe ari muri Leta ya Georgia, aho yahise yoherezwa muri Florida, ubu akaba afungiwe muri gereza ya Okeechobee County, aho ategereje urubanza.

Ivomo : menzmag na Daily Mail

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Bayobowe na Cristiano Ronaldo! Lamine Yamal yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa amafaranga menshi

Next Story

RIB yafashe abatekamutwe batuburira aba agent ba Mobile Money

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop