Umugabo wakekwagaho kwiba inka yakubiswe kugeza apfuye

October 17, 2025

Abaturage bo mu gace ka Naigumya muri Uganda baraye bakoze igikorwa giteye ubwoba, nyuma yo gukubita kugeza bishe umugabo w’imyaka 35 witwa Sisye Paul, bamushinja kwiba inka eshanu z’umuturage wo muri ako gace.

Nk’uko byatangajwe na raporo ya polisi, ikibazo cyatangiye ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, ubwo inka eshanu z’umugabo witwa Mbula Mbogo zaburaga mu buryo butunguranye.

Sisye Paul, ukekwaho ubujura, ngo yaje iwe kwa Mbogo mu rwego rwo kugerageza kwisobanura ku byo yashinjwaga. Ibyakurikiyeho byabaye agahomamunwa.

Umuyobozi w’umudugudu, Wilber Itakali, yavuze ko yari yagerageje gutegura inama y’abaturage kugira ngo ikibazo gikemurwe mu mahoro, ariko ntibyashobotse.

Mu gihe yari mu nzira ajya gutanga amakuru kuri polisi, yahuye n’itsinda rinini ry’abatwara Boda Boda bari mu rugendo berekeza Naigumya. Bagezeyo basanga Sisye Paul yateraniwe n’uruhurirane rw’abaturage bamukubita kugeza apfuye.

Polisi y’ahitwa Budaka Central yahise yohereza itsinda ry’abapolisi aho byabereye, bagamije gukusanya ibimenyetso no kujyana umurambo kwa muganga ku bitaro bya Budaka Health Centre IV ngo ukorerwe isuzuma.

 Dosiye ifite nimero CRB 490/2025 yamaze gufungurwa mu rwego rwo gutangira iperereza ku buryo bwimbitse.

Nubwo iyi nkuru yateye impaka n’impungenge ku iyongera ry’ibikorwa byo kwihanira mu bice by’icyaro, aho amategeko akunze kurengwaho n’abaturage ku bwende.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Bukedi North, Assistant Superintendent of Police Kyempasa Wilfred, yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cyakozwe n’abaturage.

Aho yagize ati: “Kwihanira ni ugukora icyaha gihanwa n’amategeko. Binadindiza iperereza kandi bishobora gutuma abere bagirirwa nabi.” Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku buyobozi aho kwigira abacamanza .

Ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu cyaro aho abaturage badasanzwe babona vuba ubutabera. Abasesenguzi mu by’amategeko basanga ari ngombwa kongera ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu no gukorera mu mucyo.

Polisi irasaba ababa bafite amakuru yose ajyanye n’uru rupfu kwitaba ubutumire bwo gutanga ubuhamya kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane, bityo ubutabera bukorwe uko bikwiye.

Ivomo : Daily Express .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwahoze ari icyegera cya Trump arashinjwa gushyira amabanga y’igihugu hanze

Next Story

DRC yifatiye ku gahanga Kenya kubera gufatanya na M23

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop