Perezida Ndayishimiye yahaye inkunga idasanzwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

October 17, 2025

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yategetse ko hoherezwa abasore barenga 400 bo mu mutwe w’urubyiruko wa Imbonerakure ngo bajye gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, urwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

Amakuru yizewe yemeza ko Perezida Ndayishimiye, yategetse kohereza abasore barenga 400 bo mu mutwe w’urubyiruko wa Imbonerakure ngo bajye gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FLN, ukorera mu ishyamba rya Kibira ry’u Burundi no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC].

Izo Mbonerakure nshya zaherewe imyitozo ya gisirikare ahitwa muri Makamba, zaturutse mu Mirenge ya Kabarore, Bukinanyana, Mabayi, Mugina na Rugombo mu ntara ya Cibitoke, ikora ku mupaka w’u Rwanda.

Bamwe muri bo, nk’uko inzego z’umutekano zibitangaza, ni Abarundi b’abahinzi bashimuswe n’inzego z’ubutegetsi z’iki gihugu, bagahatirwa kwinjira mu myitozo ya gisirikare.

Binavugwa ko abasore barenga 200 bamaze koherezwa mu gace ka Kidote ko mu gice cya Lemera, teritwari ya Uvira muri RDC, bagashyirwa ku murongo w’ubuyobozi bwa Col. Fabian Mukeshimana, uzwi ku izina rya Kamayi.

Abandi 200 bashyizwe mu gace ka Lubarika, bagahabwa kuyoborwa na Maj. Gen. Dieudonne Hategekimana, uzwi nka Theophile.

Umutwe wa FLN wiyemereye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru, mu bice by’amajyepfo y’u Rwanda, ku matariki ya 19 Kamena na 15 Ukuboza 2018.

Ibyo bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane icyenda, abandi benshi barakomereka ndetse n’ibindi bintu byinshi birimo imodoka ya gitifu w’uyu murenge n’amazu y’ubucuruzi birangizwa mu buryo bukomeye.

Abasesenguzi mu by’umutekano wo mu karere bemeza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rikomeje guha ingufu imitwe y’iterabwoba nka FLN na FDLR bijyanye n’amahame shingiro yaryo yuje ivangura rishingiye ku moko.

Kigali yanemeje ko abayobozi babiri, Ndayishimiye na nyakwigendera Pierre Nkurunziza, bafite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, barwanya ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Amakuru ava i Bujumbura yemeza ko muri Kanama uyu mwaka, hari inama yahuje abayobozi b’iperereza rya gisirikare ry’u Burundi na Maj. Gen. Theophile, aho bemeranyije ko FLN izaba abafatanyabikorwa b’ingabo z’u Burundi mu duce twa Uvira n’ahagana ku mupaka w’u Rwanda. DRC na yo ikaba yaremeye gutanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho by’intambara kuri FLN.

Umutwe wa FLN kandi uri mu bufatanye bushya n’ingabo za Leta ya Congo, abarwanyi ba FDLR, wa Wazalendo, abacanshuro b’Abanyamerika n’Abanyaburayi ndetse n’ingabo z’u Burundi, mu mugambi wo kurwanya umutwe wa AFC/M23 ufite ubutegetsi mu turere twinshi two mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi bikorwa birongera gushimangira uburyo ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari gikomeje kugorana, cyane cyane kubera uruhare rw’ibihugu bimwe mu gutera ingabo mu bitugu imitwe y’iterabwoba.

Ivomo : The Great Lakes Eyes n’ubusesenguzi bw’imeza y’ubwanditsi mu gisata cya politike bwa UMUNSI .Com.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusaza w’imyaka 72 yishwe n’abavandimwe bapfaga amasambu n’uburozi

Next Story

Abanya-Israel baciwe kuri sitade ya Aston Villa

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop