DRC yifatiye ku gahanga Kenya kubera gufatanya na M23

October 17, 2025

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko itishimiye uburyo Kenya yakiriye abantu bayobowe na Joseph Kabila mu gikorwa cyabo cyo kurema itsinda rishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi byabitangaje na Patrick Muyaya usanzwe ari Umuvugizi wa leta akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Washington, afatanyije na minisitiri w’ubucuruzi , Julien Paluku, aho bitabiriye inama ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Congo  ku wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira 2025.

Yagize Ati: “Mumbajije ikibazo kuri Nairobi, birumvikana ndi bwunganirwe na mugenzi wanjye kuri iyo ngingo ariko  icya mbere kuri twe ntabwo ari cyo kibazo cya ngombwa, ni ikibazo cy’inyongera ngiye kuvuga.

“ Mu kanya ubwo navuganaga n’umwenegihugu mugenzi wanjye kuri iyo ngingo yambwiye ati ‘ese minisitiri ntimubona ko ari uruvange rw’abahunze ubutabera n’abahamijwe ibyaha cyangwa abantu bahuriye ku kintu kimwe kitwa ‘frustration’  ku  bw’ibyago bisanze mu gihugu cyangwa umurwa mukuru utangiye kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC’”

Usibye gushinja Nairobi kuba umugambanyi kuri Congo ibinyuza mu guha urubuga Joseph Kabila  yongeye kwibutsa ko atari ubwa mbere bikozwe  aho yibukije aho  Alliance Fleuve Congo(AFC) yavukiye.

Muyaya  yongeyeho Ati:”Urwitwazo rw’inama ni urwitwazo ngo rw’amahoro, ariko tuzi uruhare rwa buri umwe mu mateka ndetse n’ubu mu guhungabanya igihugu…birakwiye ahari ko tutibeshya…..”

Minisitiri w’Itangazamakuru  wa Congo yibukije kandi  ko mu kiganiro yatangiye i Buruseli, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko mu bantu bazaganira hatarimo abantu batavuga umwanzi w’igihugu mu izina bityo n’aba bari bateraniye i Nairobi nta mwanya bafite mu biganiro.

Ku ngingo y’iterambere rya Congo Muyaya yemeje ko ubukungu ndetse n’ingengo y’imari by’igihugu by’azamutse aho yavuze ko imishinga ya  Banki y’Isi iteganya gushoramo imari muri Congo  ibarirwa muri miliyari 8 $.

 

Abitabiriye gahunda  ya  Joseph Kabila  yo gushinga itsinda ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo i Nairobi

  • Matata Ponyo Mapon, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze amezi make ahungiye mu Bubiligi, nyuma yo gukatirwa imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.
  • Seth Kikuni, uri mu bahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2023
  • Franck Diongo, umaze igihe yarahungiye mu Bubiligi
  • Néhémie Mwilanya Wilondja, wahoze ari umuyobozi w’ibiro  bya Kabila ku butegetsi bwa Kabila
  • Raymond Tshibanda, usanzwe ari umuhuzabikorwa muri Front commun pour le Congo (FCC) ya Kabila
  • José Makila, wigeze kuba Minisitiri ku butegetsi bwa Kabila
  • Richard Muyej,  wahoze ari Guverineri w’Intara ya Lualaba
  • Kikaya Bin Karubi,  usanzwe ari intumwa yihariye ya Joseph Kabila
  • Patient Sayiba

 

Ivomo : Radio Top Congo , Yabiso News na RTNC

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo wakekwagaho kwiba inka yakubiswe kugeza apfuye

Next Story

Iby’Umugande Abbey Mwesigwa ushinjwa gucuruza abakobwa i Dubai byadogereye

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop