Umugabo yakururishije amenyo ye ubwato bupima 700!

October 16, 2025

Umugabo w’umunyamisiri w’imyaka 44,witwa Ashraf Mahrous yatunguye abatuye isi mu buryo bukomeye nyuma yo gukururaga ubwato bupima toni 700 akoresheje amenyo ye.

Mu mujyi wa Hurghada, ku nkengero z’inyanja itukura mu Misiri, ni ho habereye igikorwa kidasanzwe cyakozwe n’umunyamisiri w’imyaka 44, Ashraf Mahrous, benshi bazi ku izina rya Kabonga cyangwa Umugabo w’imbaraga, umaze kuba icyamamare mu kugaragaza imbaraga zidasanzwe z’umubiri we,akoreshesheje amenyo.

Kuri uyu wa Gatandatu, Mahrous yakoze igikorwa cyatangaje benshi ubwo yakururaga ubwato bunini bupima toni 700, agakora ibi byose akoresheje amenyo ye gusa. Si ibyo gusa, kuko nyuma y’ako gahigo, yaje gukurura n’andi mato abiri yari ahimbiranijwe, yose hamwe apima toni zigera ku 1,150.

Nyuma yo guca aka gahigo,yagize ati: “Uyu munsi nari nje kurenga imbibi z’isi n’uko isanzwe ibona izi imbaraga zanjye. Ntabwo nabikoze njyenyine, ni umugisha w’Imana. Nifuzaga kwereka inshuti zanjye n’isi yose ko Imana yampaye imbaraga zidasanzwe.”

Uyu mugabo ukomoka mu mujyi wa Ismailia, asanzwe ari umukinnyi w’imikino njyarugamba no gucyirana muri Misiri , ariko yatangiye kurenga imbibi z’amarushanwa asanzwe, yerekeza ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko agiye kohereza amashusho n’amafoto by’ibi bikorwa muri Guinness World Records, mu rwego rwo kureba niba yahise akuraho agahigo kaherukaga kashyizweho muri 2018, aho umuntu umwe yakuruye ubwato bwa toni 614.

Si ubwa mbere Mahrous agaragaje ko afite imbaraga zitangaje kuko Muri Werurwe uyu mwaka, yakoze ikindi gikorwa gishamaje ubwo yakururaga gari ya moshi ya toni 279 ipima ibiro bikabakaba 253,000, ayikurura n’umugozi yari yari yashyize mu menyo.

He celebrates after completing the challenge. Pic: AP

Icyo gihe yanashyizwe mu gitabo cy’isi cy’ibikorwa bidasanzwe (Guinness World Records) nk’umuntu wakurura gari ya moshi iremereye cyane kurusha abandi bose.

Uretse ibyo, mu mwaka wa 2020, Mahrous yari yashyizeho agahigo ko gukurura ikamyo ipima toni 15.7 akoresheje amenyo ye, byatumye ashyirwa mu bitabo by’abafite imbaraga zidasanzwe.

Uyu mugabo avuga ko intego ye atari ugushimwa gusa, ahubwo ko ashaka no gushishikariza abandi guharanira gukora ibidasanzwe bakoresheje ibyo bafite, cyane cyane ububasha bw’umubiri n’ubwenge bw’Imana yabahaye.

 Ati: “Iyo wemeye ko ushoboye, ukiyemeza, Imana iguha inzira. Si amenyo gusa nkoresha, ni ukwemera kwinshi no kwizera icyiza.”

Iki gikorwa cyakurikiwe ubutumwa bw’imbaga y’abantu, aho benshi batangariraga uburyo umuntu ashobora gukoresha amenyo ye mu bikorwa byinshi benshi batakwizera ko bishoboka.

Nubwo hakiri ugutegereza icyemezo cya Guinness World Records ku gahigo gashya, Mahrous we avuga ko yizeye kuzarenga no ku bindi bisanzwe bifatwa nk’ibigoye cyane ku isi.

Ivomo ; SKY News .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kenya : Ibihumbi by’abarwanashyaka ba Raila Odinga bagose ikibuga cy’indege

Next Story

Burera: Afungiye guhinga urumogi mu murima we arunvanze n’ibishyimbo

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop