Menya byinshi ku mugabo ufite ubwanwa amesamo umunsi wose !

October 16, 2025

Umugabo w’umunyamerika witwa Rudolf Martino yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite ubwanwa burebure kurusha abandi ku isi bituma kubwozamo no kubwumutsa bimutwara umunsi wose ndetse rimwe na rimwe bukagenda bumutega.

Rudolf Martino, umugabo ukomoka i Birmingham muri Leta ya Alabama, yanditswe mu Gitabo cya Guinness cy’Abafite Uduhigo ku Isi (Guinness World Records) kubera ubwanwa bwe burebure cyane kandi bw’umwimerere, bukaba bufite uburebure bwa metero 1.06 .

Martino, wahoze ari umuririmbyi, umubyinnyi ndetse n’umukinnyi wo gutererura ibiremereye (weightlifter), ubu akaba anakina ku rwego rwo hejuru umukino wa billiards muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko yahisemo gutereka ubwo bwanwa nyuma yo gukora ubushakashatsi ku muco wo mu bihugu bitandukanye harimo n’u Buhinde, Misiri n’imyemerere itandukanye.

Aho yagize ati: “Nashakishije cyane mu mico inyuranye nk’uwa Misiri, u Buhinde n’amadini atandukanye, nshaka uko nashushanya isura ishingiye ku muco wamaze ibinyejana byinshi, ariko nanone nkongeramo umwihariko wanjye.”

Yongeraho ko ubwo bwanwa bwe bwahanzweho n’impirimbanyi z’umwuka (aba “holy men”) bo mu Buhinde hamwe n’Abanya-Jamaica bazwi nk’aba Rastafarians, bifashishije isura nk’iyo y’Abahinde.

Kubera uko burebure n’ubwinshi, Martino abushyiramo amavuta arwubikira buri munsi, akabujyana muri salon kubwozamo  neza buri byumweru bibiri, bikaba bifata amasaha agera kuri abiri mu kubumesamo, ariko no kubwumutsa bigatwara iminsi itatu yose.

Rudolf Martino having his beard locks measured to 3 feet, 6 inches.

Martino avuga ko hari ubwo ashyira ubwo bwanwa mu ishati kugira ngo butamutega cyangwa ngo buhungabanye ibikorwa bye bya buri munsi.

Yagize ati: “Hari ubwo abantu batungurwa, hari n’abashima. Ariko sinumva impamvu abantu bancira urubanza imiterere y’umuntu. Jyewe nk’Umunyamerika w’umwirabura, narushijeho gukomeza iyi ntego nambaye turubani n’ikanzu, ibintu bimwe na bimwe bifatwa nk’ibihabanye n’imico yo hano Birmingham.”

Rudolf Martino holding a Guinness World Records certificate for his beard locks measuring 3 feet, 6 inches.

Uyu mugabo avuga ko adafite gahunda yo kugabanya ubwo bwanwa cyangwa kubukuraho. Yunzemo ati :“Nk’uko igiti gifite imizi, amashami n’imbuto, nanjye ubwanwa bwanjye ni ishusho y’imizi n’imbaraga zanjye. Imbuto ntanga ku isi ni ubuhanzi bwanjye, gusangira no kwita ku bandi kugira ngo isi ibe ahantu heza kandi horoshye kubamo.”

Ivomo : The New York Post .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burera: Afungiye guhinga urumogi mu murima we arunvanze n’ibishyimbo

Next Story

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baciye akandi gahigo muri ruhago

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop