Umwana w’imyaka 4 yahiriye mu nzu ubwo nyirakuru yari yayimusizemo wenyine

October 15, 2025

Umwana w’imyaka ine yahiriye mu nzu ahita apfa nyuma yuko icyumba yari aryamyemo gifashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye yadutse saa saba z’ijoro ubwo nyirakuru yari yayimusizemo  wenyine.

Polisi y’igihugu cya Uganda ikorera mu karere ka Namisindwa yatangaje ko yatangiye iperereza ku kibazo cy’umuriro wadutse mu rugo rw’umukecuru witwa Kakayi Lydia, uri mu mudugudu wa Sibalango, akagari ka Buwandyambi, aho umwana w’imyaka ine yahasize ubuzima mu buryo bubabaje.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi mu karere ka Elgon, SP Rogers Taitika, umuriro wadutse ahagana saa saba z’ijoro ryo kuwa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025. Icyo gihe ngo abana bane bari basigaye mu rugo bonyine, bakinze urugi kuko uyu mukecuru basanzwe babana atari ahari.

SP Taitika yavuze ko ayo makuru yatanzwe bwa mbere n’umukuru w’umudugudu wa Sibalango, Nasimolo Nathan, wafatanyije n’abaturanyi mu gukiza ubuzima bw’abo bana, nyuma yo kumva induru yavugijwe n’umuhungu wa nyiri inzu witwa Woponyo Joel.

SP Taitika yagize ati  : “Abaturanyi bakoze uko bashoboye bakuramo abana batatu, ndetse baranashobora kurokora bimwe mu bikoresho byo mu nzu.  Nyuma yo kuzimya umuriro, basanze hari umwana umwe wari usigaye mu cyumba cyararagamo n’uwo mukecuru, wahasize ubuzima azize iyo nkongi.”

Amakuru y’ibanze yagaragaje ko icyo cyumba cyahiye cyane ari nacyo cyari cyarashyizwemo ibikoresho birimo batiri ibika imbaraga zikomoka ku mirasire y’izuba, insinga, n’itara, bikaba bishobora kuba ari byo byateye umuriro, nk’uko abagenzacyaha babitangaje nyuma yo kubona ibisigazwa byabyo .

Mu byangiritse harimo uburiri, isakoshi, n’ibindi bikoresho byo mu rugo. Polisi yavuze ko umwana wari mukuru muri abo bari mu nzu yari afite imyaka 13 gusa, bikaba byatangaje benshi uburyo umukecuru yagiye asize abana bato gutyo.

SP Taitika yongeyeho ati: “Twamenye ko nyiri inzu, Kakayi Lydia, atari ahari ubwo umuriro wadukaga. Turakangurira abaturage kudasiga abana babo bonyine mu nzu, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’inkongi.”

Umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku bitaro bya Mbale  kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye inkongi.

Ivomo ; Daily Express.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda : Meya wajyanye imodoka y’akazi mu gushyigikira Bobi Wine amerewe nabi

Next Story

NCHR iragaragaza ishusho y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop