Umugabo yiciye uwahoze ari umukunzi we mu maso y’abana be

October 15, 2025

Umugabo wo mu gace ka California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yishe arashe umugore bakundanaga akaza gushaka undi mugabo nyuma yo gutega imodoka ye ubwo yari ajyanye abana babiri be ku ishuri .

Mu gitondo cyo ku wa kabiri, mu mujyi wa Richmond muri Leta ya California, habaye amahano yasize abatari bake bari mu gahinda nyuma yuko Rashanda Franklin, umugore w’imyaka 29, yishwe arashwe ubwo yari mu modoka atwaye abana be babiri abajyanye ku ishuri.

Uwagize uruhare muri ubu bwicanyi, nk’uko byemezwa na Polisi, ni uwahoze ari umukunzi we, Lawyer Dushan McBride w’imyaka 43, utuye i San Pablo.

Nk’uko iperereza ribigaragaza, McBride yategeye Rashanda ku muhanda, ubwo yari hafi kugera ku muhanda wa Rheem . Abatangabuhamya bavuga ko bumvise impaka hagati yabo bombi, mbere y’uko Franklin araswa isasu rimwe mu gatuza.

Kamera z’umutekano zagaragaje McBride ahunga  nyuma gato y’urwo rupfu, hanyuma agahita yinjira mu modoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz S550 ifite iparake nimero 2007.

Polisi ivuga ko uyu mugabo akiri mu karere ka Bay, kandi ko akwiye kwitonderwa kuko ashobora kuba akitwaje intwaro. Barasaba buri wese ufite amakuru ku aho  aherereye, cyangwa ku modoka ye, kubegera vuba.

Barbara Harris, ubyara Rashanda, yavuze amagambo akomeye yuzuye intimba nyuma y’urupfu rw’umukobwa we ,aho yabwiye umunyamakuru wa Fox news ati : “Iyo ibyabaye kuri we, byabaye ku mwana wawe. Ntacyo navuga,birambaje umwana wange abuze ubuzima bwe mu buryo butumvikana.”

Abaturanyi bari hafi bahise bihutira gukura abana muri iyo modoka, babajyana mu rugo rwegereye aho byabereye. Umuturanyi witwa Salvador Realagno yagize ati: “Bababaye cyane, bararira. Birababaje cyane.”

Lt. Felix Tan wo muri Polisi ya Richmond yavuze ko abana ba Franklin babonye ibyo byose n’amaso yabo, ndetse ko ari ibintu by’umutwaro uremereye ku mutima w’umwana.

Yagize ati “Utekereze umwana kureba nyina yicwa. Nta jambo ribisobanura nabona”.

Ummu Ikharo-Oza, nyirasenge wa nyakwigendera, yavuze uko abana ba Rashanda bamukundaga by’ikirenga.

Ati: “Bamukundaga cyane. Mbese, ni gute wabwira umwana muto uti ‘Mama wawe ntazagaruka, hari umuntu wamwiciye ubusa’?”

Kuri ubu, umuryango wa Franklin uri mu gahinda gakomeye, ndetse usaba ko ubutabera bwakwihutishwa.

Ivomo : menzmag.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ingabo za RDC zagabye ibitero bikomeye kuri AFC/M23

Next Story

Kigali: Polisi yafashe abagabo babiri bakekwaho gutwara urumogi kuri moto

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop