Uganda : Meya wajyanye imodoka y’akazi mu gushyigikira Bobi Wine amerewe nabi

October 15, 2025

Meya w’akarere ka Luweero muri Uganda yahamagajwe ikubagaho n’inzego zishinzwe iperereza z’iki gihugu kugira ngo atange ibisobanuro byimbitse nyuma yo kugaragara yajyanye imodoka y’umutekano mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Bobi Wine .

Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (CID) mu Ntara ya Savannah rwasabye Erastus Kibirango, Meya w’Akarere ka Luweero kwitaba, aho akekwaho gukoresha imodoka ya Leta mu bikorwa bya politiki bya Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho rya National Unity Platform (NUP).

Ibaruwa yasinywe na D/SSP Wetaya Fredrick, Umuyobozi w’iperereza mu Ntara ya Savannah, yasabye ko Kibirango yitaba ku cyicaro cya CID kiri i Luweero, azanye n’imodoka ya Leta ifite pulake LG0066-068 ndetse n’umushoferi wayo.

Iri perereza rishingiye ku ngingo ya 28(1) n’iya 28(4) y’itegeko rigenga amatora y’umukuru w’igihugu , rihana ikoreshwa ry’umutungo rusange mu bikorwa bya politiki y’amashyaka.

Amakuru aturuka muri polisi avuga ko iri perereza rigamije kureba niba amategeko y’amatora yubahirijwe, ndetse no gusuzuma uburyo umutungo wa Leta ukoreshwa mu bihe by’amatora.

Iyo baruwa yanagejejwe ku biro by’Umuyobozi w’Akarere ka Luweero ku itariki ya 13 Ukwakira 2025, yasabye Kibirango gufatanya byimazeyo n’abaperereza bayobowe na D/ISP Rhita Basemera mu rwego rwo kugirango harebwe niba nta mategeko yahonyowe.

Iri perereza rije mu gihe mu gihugu hakomeje kugaragara impungenge z’uko umutungo wa Leta ukoreshwa nabi mu bikorwa bya politiki, cyane cyane mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora ya perezida ya 2026.

Ibi bije nyuma y’uko ishyaka rya NUP naryo rishinje inzego z’umutekano gukoresha imodoka za gisirikare mu gutwara abayoboke bajya mu bikorwa bya National Resistance Movement (NRM), ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Museveni, byanatumye inteko ishinga amategeko ihita yiga ku kibazo cy’uruhare rw’ingabo muri politiki.

Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aherutse kwamagana ibi bikorwa, avuga ko iyo inzego za Leta zibogamiye ku ruhande rwa politiki biba ari ukwica ihame rya demokarasi n’itegeko nshinga rya Uganda.

Ivomo : Daily Monitor .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

The Ben uryohewe n’ubuzima yateguje ikintu gikomeye

Next Story

Umwana w’imyaka 4 yahiriye mu nzu ubwo nyirakuru yari yayimusizemo wenyine

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop