Mu gitondo cya tariki 15 Ukwakira 2025 nibwo byemejwe ko Raila Amolo Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse akaba umwe mu banyapolitiki b’inararibonye muri Afurika y’Iburasirazuba yapfuye; Dore iby’ibanze ukwiye kumenya mu rugendo rwe rwa politike;
Amakuru dukesha Citzens aremeza ko uyu munyapolitike w’imyaka 80 yapfiriye mu Buhinde azize indwara y’umutima ubwo yari ari kwivuriza mu bitaro by’indwara za gakondo bya Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital biri mu mujyi wa Koothattukulam muri Leta ya Kerala.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibi bitaro, Odinga yagize ikibazo cy’umutima ubwo yari mu rugendo rusanzwe rwa mu gitondo mu busitani bw’ibyo bitaro yavurirwagamo, ahagana saa tatu za mu gitondo. Yahise ajyanwa mu cyumba cy’abarwayi barembye, ariko abaganga bahageze basanga yapfuye.
Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uwo munsi muri icyo gihe ari nacyo gitondo cyo mu Rwanda, nyuma y’uko ibitaro bishyize hanze itangazo ryemeza urupfu rwe, bigaragaza ko yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu buvuzi gakondo, aherekejwe n’umukobwa we ndetse n’umuganga we bwite.
Umurambo we wamaze gutegurwa ukaba utegereje koherezwa i Nairobi mu bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya n’Uhagarariye Kenya i New Delhi.
Raila Odinga azibukwa nk’umuyobozi ukomeye waharaniye demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2008 na 2013 muri guverinoma y’ubufatanye yavutse nyuma y’amatora yari yateje imvururu mu gihugu.
Yabaye kandi umudepite wari uhagarariye k’akarere ka Lang’ata mu inteko ishinga amategeko ya Kenya guhera mu 1992 kugeza mu 2013. Yiyamamarije umwanya wa Perezida inshuro eshanu: 1997, 2007, 2013, 2017 na 2022, ariko ntiyagira n’imwe atsindira.
Mu matora ya 2017, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwaje gutesha agaciro intsinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta, rukategeka ko amatora asubirwamo, ariko Odinga yanze kuyitabira asaba impinduka mu matora.
Nubwo yakundaga kugira imyitwarire itavugwaho rumwe n’abatavuga rumwe na we, yari umuntu ukundwa cyane, cyane cyane n’abaturage bo mu burengerazuba bwa Kenya. Yari azwi ku izina rya “Baba”, “Agwambo” na “Tinga” – iri rya nyuma rikaba ryaravuye ku kimenyetso cy’ishyaka rye mu matora yo mu 1997.
Odinga yari umuhanga mu gukusanya abantu no kubagezaho ubutumwa mu buryo bubahumuriza kandi bubagaruramo icyizere [icengezamatwara]. Imyigaragambyo yakoze mu mwaka ushize yatumye hakorwa impinduka zikomeye muri politiki y’igihugu cye.
Nyuma yo gutsindwa amatora ya 2022, yaje kwinjira muri guverinoma ya Perezida William Ruto mu rwego rwo guharanira ubumwe bw’igihugu. Ruto yanashyize kandidatire ye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nubwo yaje gutsindwa na Mahmoud Ali Youssouf wa Djibouti.
Raila Odinga yanabaye imufungwa ya politiki byatumye amara igihe kinini mu buroko muri Kenya, aho yafunzwe inshuro ebyiri hagati ya 1982 na 1991, ashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Daniel arap Moi.
umunsi.com/ tumwifurije iruhuko ridashira ….
Ivomo : Wikipedia , Citzens na Daily Nation