Hamas yasubije Israel abaturage bayo yari yarashimuse ari imirambo !

October 15, 2025

Imiryango y’abantu bashimuswe mu ntambara ya Israel na Hamas yemeje  imyirondoro y’abantu bayo batatu mu mirambo ine yagaruwe na Hamas binyuze mu bufatanye n’umuryango wa Croix-Rouge.

Abo ni Tamir Nimrodi w’imyaka 20, Eitan Levy w’imyaka 53 na Uriel Baruch w’imyaka 35. Umurambo wa kane ukiri mu isuzuma ry’abahanga ngo hamenyekane uwo ari we.

Iyi mirambo yatanzwe nyuma y’uko Hamas yari imaze gusubiza abandi bantu 20 bakiri bazima hamwe n’abandi bane bapfuye, harimo n’ Umunya-Nepal witwa Bipin Joshi.

Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kuzuza amasezerano y’agahenge yashyizweho ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze kuri Perezida Donald Trump.

Umutwe wa Hamas uvuga ko ukomeje kugira ibibazo byo kumenya aho imirambo y’abashimuswe bose iherereye, nyamara Israel yo ishinja uwo mutwe gutinza nkana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Kuri ubu, Israel yavuze ko igiye kugabanya imfashanyo zinjira muri Gaza ndetse ikanadindiza ibikorwa byo gufungura imipaka, nk’uko Minisitiri w’ingabo yabitangaje mu itangazo ryasohowe n’ingabo za IDF.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, Croix-Rouge yohereje imodoka zitwaye iyo mirambo, ivuye muri Gaza igana ku butaka bwa Israel. Ni mu gihe uruhande rwa Palestine rwari rumaze kwakira Abanye-Palestine 45 bari bafungiwe muri Israel, mu rwego rwo kunganira iyo gahunda y’agahenge.

Nubwo hari abashimuswe bamaze gusubizwa iwabo, igitutu gikomeje kwiyongera kuri Hamas ngo ishyireho umuvuduko mu gutanga abo yashimuse baba barapfuye cyangwa bakiri bazima , dore ko hakiri mirambo 20 y’abantu bishwe bataratahukanwa.

Abaturage ba Gaza bavuga ko bafite impungenge ku hazaza h’agahenge, kuko hari amakuru avuga ko hari abarwanyi ba Hamas barimo guhindura gahunda yo kugarura umutekano igahinduka uburyo bwo gucecekesha no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’uyu mutwe.

Kugeza ubu, agahenge karacyubahirizwa ku kigero runaka, ariko ibihe ni bibi muri aka gace bijyanye nuko abantu barindwi baraye bishwe n’ingabo za Israel ku munsi wejo, harimo batanu biciwe mu gace ka Shejaiya mu burasirazuba bwa Gaza.

Ubutumwa bwa Trump bwateganyaga ko kugeza ku wa mbere w’iki cyumweru, abashimuswe bose bari barafashwe bazaba bamaze gusubizwa iwabo. Ariko kubera inzitizi, biragaragara ko urugendo rukiri rurerure, kandi ibibazo bikiri byinshi kurusha ibisubizo.

Ivomo : EURO NEWS .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Israel Mbonyi ategerejwe muri Gen-Z Comedy

Next Story

Nicki Minaj yahagaritse umuziki abyegeka kuri Jay Z

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop