Umugabo w’imyaka 32 wari usanzwe uzwiho gukora ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri muri andasi bizwi nka Cryptocurrency ,wahoraga unabishishikariza urubyiruko kubikora; yasanzwe mu modoka ye yirashe mu mutwe nyuma yo guhomba arenga miliyoni 30 z’amadolari mu masaha abarirwa ku ntoki .
Tariki ya 11 Ukwakira 2025, mu mujyi wa Kyiv muri Ukraine, habonetse umurambo wa Konstantin Galich w’imyaka 32, umwe mu bantu bazwi cyane mu bucuruzi bwa cryptocurrency muri icyo gihugu.
Uyu mugabo yari amaze igihe azwi nk’umufatanyabikorwa n’umwe mu bashinze ishuri rya Cryptology Key Trading Academy, ritanga amasomo ajyanye n’ishoramari rishingiye ku bucuruzi bw’aya mafaranga y’ikoranabuhanga.
Galich yasanzwe yapfiriye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Lamborghini, aho yari yarashwe mu mutwe. Igipolisi cyemeje ko hafi y’umurambo we habonetse imbunda yanditse mu izina rye.
Uru rupfu rwamenyekanye nyuma y’amasaha make habayeho igihombo gikomeye ku isoko rya crypto, aho agaciro karenga miliyari 18 z’amadolari y’Abanyamerika (USD) kahise gatakaza agaciro.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Kyiv, Galich yari yabwiye abo mu muryango we ku munsi wabanje ko yumva afite agahinda kenshi gaterwa n’ibibazo bikomeye by’amikoro. Ngo mbere yo gupfa, yari yabandikiye ubutumwa bwo kubasezera, bigaragaza ko yari ageze ku ndunduro.
Biravugwa ko yashoboraga kuba yaratakaje amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’amadolari yari yahawe n’abashoramari bitewe n’iryo hananuka ry’agaciro ka Crypto ku isoko nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Binance Square, rumwe mu zikunze gushyira hanze amakuru ajyanye na crypto.
Nubwo hari ibimenyetso bishobora kwerekana ko ari kwiyahura, abashinzwe iperereza ntibahise babyemeza, kuko uru rupfu barwita urutekinitse, bakaba bagikora iperereza kugira ngo bamenye niba ari kwiyahura cyangwa hari ababa babigizemo uruhare.
Urupfu rwa Galich rwatangajwe no kuri konti ye ya Telegram aho banditse bati: “Konstantin Kudo yitabye Imana mu buryo butunguranye. Impamvu iracyagenzurwa. Tuzabagezaho amakuru mashya mu gihe kizaza.”
Iyi nkuru ibaye mu gihe isoko rya crypto ryari rimaze guhungabana bikomeye bitewe n’itangazo rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ryavugaga ko agiye gushyiraho 100% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva mu Bushinwa.
Iri tangazo ryateje impinduka zikomeye mu masoko, bituma ibiciro bya za cryptocurrency bijya hasi mu buryo budasanzwe.
Galich yari umwe mu bari baragiriye icyizere isoko rya crypto, aho yashishikarizaga urubyiruko kurikurikirana no kuribyaza umusaruro.
Ivomo : e.vnexpress.