Umukobwa yishe akubise icyuma mu mutwe uwo bakundanaga bapfa telefoni

October 14, 2025

Umukobwa w’imyaka 25 wo mu gihugu cya Kenya yishe asonze icyuma mu mutwe w’umusore w’imyaka 33 bakundanaga nyuma yuko bari basohokanye bagapfa ko umwe yanze ko areba muri telefoni ya mugenzi we ngo arebe ko atamuca inyuma.

Mu mudugudu wa Samoget, uherereye mu murenge wa Bomet East muri Kenya, haravugwa inkuru y’akababaro yashegeshe abaturage, nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 25 ukekwaho kwica umusore bakundanaga bapfuye telefone.

Nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bomet East,  Michael Singa, umukobwa witwa Faith Cherono yagiye mu rugo rwo ku musore bakundanaga witwa Emanuel Kiprono, w’imyaka 33, ku wa kabiri w’icyumweru gishize amusaba kumuha telefone avuga ko ari iby’uwo musore aba aribye ;agamije kugenzura niba atamuca inyuma.

Amakuru y’ibanze aturuka kuri Polisi avuga ko bombi bagiranye impaka zikomeye, ariko baza kwemeranya ko ikibazo bakiganiraho nyuma mu gihe baza kuba basohotse.

Nyuma y’izo mpaka, hari abaturage bavuga ko babonye bombi bagenda berekeza mu ishyamba rya Mau, mu buryo bwasaga nkaho bose bacururutse bigaragara ko bishimanye.

Biravugwa ko ubwo bageraga muri iryo shyamba , Cherono yakubise Kiprono icyuma mu mutwe, byahise bimuhitana. Umubiri we waje gusangwa uryamye mu ishyamba, ukaba wari ufite igikomere gikomeye inyuma y’umutwe.

Nyuma y’icyo gikorwa cy’ubugome, Cherono yahise ahungira mu karere ka Narok, aho yagiye kwishyikiriza Polisi kuri sitasiyo ya Tendwet. Polisi yahise ijya ahabereye icyaha, isanga umusore yapfuye, inahita itwara umurambo ku bitaro bya Tenwek kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Kugeza ubu, Cherono ari mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane impamvu nyayo zateye urwo rupfu rutunguranye. Abaturanyi b’aba bombi bavuga ko bari basanzwe bazwi nk’abakundana, ndetse ko nta kibazo gikomeye cyari kizwi hagati yabo.

Ubwo ikinyamakuru Citzens dukesha iyi nkuru cyaganirizaga umwe mu batuye hafi aho, yagize ati:”Ni inkuru iteye ubwoba. Uyu musore twamubonagamo ejo hazaza, none agiye atyo gusa. Ibi birenze ubwenge bwange!”

Ubuyobozi bwa Polisi burasaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane mu buryo bw’urugomo, ahubwo bagashaka inzira z’amahoro n’ubwumvikane.

Ivomo : Tuuko News na Citzens.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwashishikarizaga urubyiruko gushora muri Cryptocurrency yiyahuye nyuma yo kuribwa akayabo!

Next Story

‘Kereka nibanyica’ ! Tshisekedi yarahiye ko atazongera kuvanga ingabo za Leta n’abo yita inyeshyamba

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop