Kuri uyu wa kabiri wa tariki 14 Ukwakira 2025, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hongeye kwaduka imirwano hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’umutwe wa Wazalendo ukorana n’igisirikare cya Congo(FARDC).
Ni imirwano byemezwa ko yatangiye mu Cyumweru gishize ikaba yaribasiye imidugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Bukombo, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yadutse yatumye hapfa abasivili benshi, bituma abantu babarirwa mu magana bahunga ingo zabo. Amazu menshi yaratwitswe kandi mu duce twinshi nka Buuma na Munguli.
Amakuru ayemeza ko kandi abasivili bagera kuri 20 bishwe ku wa Gatandatu, itariki ya 12 Ukwakira, i Ruza (Gurupoma ya Tongo) na Mushababwe (Gurupoma ya Bukombo) gus akugeza ubu iyi mirwano yo ku wa mbere ntiharemezwa umubare w’abayiburiyemo ubuzima.
Usibye Bukombo na Tongo, imijyi ya Lukweti (Masisi) na Kibati (Walikale) nayo yabereyemo imirwano hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya wazalendo nk’iyobowe na Jean Marie Bonané na NDC ya Guidon Mwisa mu mpera z’icyumweru gishize.
Ku rundi ruhande amakuru aremeza ko nyuma y’iminsi ibiri inyeshyamba za Wazalendo zigaruriye ibirindiro bine by’inyeshyamba za AFC/M23, izi nyeshyamba zishyigikiwe na leta biravugwa ko zaje kwivana mu mujyi wa Kibati muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ubu wongeye kugenzurwa wose na M23.
Ibi byahise biha amahirwe M23 yo kwisubiza ibirindiro byayo byose biri i Kibati mu gihe Wazalendo yo yahise yerekeje i Miba mu burengerazuba bwa Kibati.
Mu gihe hari amasezerano ari gukorwa mu kurangiza intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo umutwe wa M23 ndetse na leta ya Congo bakomeje gusa nka bahanganira gufata ibindi bice bishya mu rwego rwo kuzakomeza kubigenzura igihe amasezerano yaba agezweho nk’uko abajejetabumenyi mu bya politiki babyemeza.
Perezida wa Congo Félix Tshisekedi ubwo yaganiraga n’Abanye-Congo batuye mu Bubiligi, yavuze ko ibintu by’amasezerano y’amahoro mu gihigu cye harimo ibinyoma byinshi ndetse yananenze uburyo hagiye habaho kuvanga ingabo ibyagiye byongera ibukana bw’ikibazo aho kugikemura.
Ivomo : Radio Okapi .