Dore impamvu Infantino yagaragaye ari kumwe na Trump mu nama yiga ku bibazo bya Gaza

October 14, 2025

Mu gihe abantu benshi bari biteze ko Inama Mpuzamahanga y’Amahoro yabereye i Sharm El-Sheikh mu Misiri ku wa Mbere w’iki cyumweru izitabirwa n’abakuru b’ibihugu gusa, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatunguranye ayigaragaramo ; Dore impamvu,

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku bufatanye n’abandi bayobozi bakomeye ku isi.

Infantino yagaragaye yicaye iruhande rwa Trump mu nama yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abakuru b’ibihugu, ibi bikaba byongeye gushimangira ubucuti bumaze igihe hagati y’aba bagabo bombi.

Donald Trump listens as Gianni Infantino speaks.

Kuki Infantino yitabiriye iyi nama?

Infantino yasobanuye ko yitabiriye inama ku butumire bwihariye bwa Perezida Trump. Mu magambo ye, yagize ati:
“FIFA iri hano kugira ngo itange umusanzu wayo mu rugendo rw’amahoro. Turi hano ngo dufashe, dutange ibishoboka byose kugira ngo amahoro agerweho.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Infantino atangiye kugaragaza ibitekerezo bye ku kibazo cya Isiraheli na Gaza, aho yahamagariraga umuryango w’umupira w’amaguru kwifatanya mu gushyigikira amahoro mu Burasirazuba bwo hagati, cyane cyane mbere y’imikino ya nyuma y’itike y’Igikombe cy’Isi ya 2026.

Uruhare rwa FIFA muri Gaza

Mu nama yo ku wa Mbere, Infantino yagaragaje uruhare rwa siporo – by’umwihariko umupira w’amaguru – mu gusana no kubaka ubumwe mu baturage bamaze igihe mu ntambara. Yagize ati:
“Umupira w’amaguru ugomba gutanga icyizere. Muri Gaza, tuzafasha kongera gusana ibibuga, gutanga imipira, kongera abatoza, no gutegura amarushanwa. Tuzafatanya n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palesitina muri uru rugendo.”

Yongeyeho ko FIFA izatangiza ikigega kizafasha mu kubaka ibikorwa remezo by’imikino muri Palesitina ndetse inasabe abandi bafatanyabikorwa ku isi kwifatanya muri iyi gahunda.

Ubucuti bwa Infantino na Trump

Ubucuti hagati ya Infantino na Trump si bushya. Bwahereye mu 2018 ubwo bahuriraga muri White House nyuma y’uko Amerika iherewe kwakira Igikombe cy’Isi cya 2026 ku bufatanye na Canada na Mexique. Babaye inshuti kuva icyo gihe, ndetse bakomeje guhura mu nama zitandukanye nk’iyo muri Davos mu Busuwisi mu 2020.

Muri Kanama uyu mwaka, Infantino yongeye gusura Trump muri White House, aho yamugeneye igikombe cya FIFA cyakozwe muri zahabu. Kuri ubu, Infantino abarizwa i Miami aho yimukiye kubera inshingano za FIFA muri Amerika, bikaba bituma ahorana hafi n’inshuti ye, Trump.

Gianni Infantino and Donald Trump react.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwamamaye kuri TikTok nka ‘Boss and CEO’ yandujwe SIDA n’umugore we

Next Story

Djabel Manishimwe Yerekeje muri Police FC

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop