Uwahoze ari umubikira yashyingiranywe n’umupadiri

October 13, 2025

Mu buryo bwatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa wahoze ari umubikira witwa Lais Dognini, ukomoka muri Brazil, yakoranye ubukwe n’umusore witwa—Jackson, nawe wahoze ari padiri.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Lais yavuze ko yatangiye kwakira ubutumwa bwinshi nyuma y’uko inkuru yabo icicikanye ku mbuga zitandukanye, ariko agasanga hari byinshi bitarimo ukuri.

Yashimye abakomeje kubashyigikira, ariko aboneraho gusobanura uko urukundo rwabo rwatangiye n’ukuri nyako ku rugendo rwatumye buri wese ava mu buzima bw’iyogezabutumwa.

Lais yanditse  ati : “Yego, inkuru yacu yarakunzwe cyane, ariko yakurikiwe n’ibihuha byinshi. Ni ngombwa gusobanura neza ukuri kw’ibyabaye,”

Yongeyeho ko nubwo yahuriye na Jackson mu kigo cy’abakarumeli, ubwo we yari amaze imyaka itatu abivuyemo, yanavuze ko Jackson, wari umaze imyaka itanu mu iseminari, yari atangiye kugira ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubusaseridoti mbere yo kumwandikira bwa mbere.

Lais asobanura ubutumwa bwa mbere Jackson yamwoherereje yagize ati  : “Yarambwiye ati: ‘numvise ko wasohotse mu kimansera, ndagusengera’. Yifuzaga ko nasubira muri karumeli, ariko ntiyari azi ko nari narabyihoreye burundu,”

Aba bombi bavuga ko bamaranye imyaka irenga itandatu baziranye, ariko igihe bose bari bagifite umuhamagaro wo gukorera Imana nk’abihayimana, ntibigeze bavugana na rimwe. Ariko nyuma yo gusohoka mu iyogezabutumwa, batangiye kuganira ku buzima busanzwe ndetse banatangiye gufatanya ibikorwa by’iyogezabutumwa nk’abakristu basanzwe.

Muri Mata umwaka ushize, Jackson yafashe icyemezo cya burundu cyo kuva mu murimo w’ubusaseridoti, maze nyuma gato batangira kujya mu misa bari kumwe, ndetse birangira batangiye gukundana, barasezerana, kandi bashyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Lais yasoje avuga  ati : “Kuva icyo gihe ntitwongeye gutandukana. Ubu turi umugabo n’umugore,”.

Abafana babo  ku mbuga nkoranyambaga, babifurije umugisha no gukomeza gukundana mu buryo burambye.

Bwinshi mu butumwa bw’abafana babo kuri Instagram bwagaragazaga ko abantu babafata nk’intangarugero, cyane cyane ku rubyiruko rwari rufite ibibazo bijyanye n’umuhamagaro n’ubuzima bw’urukundo.

umwe mu bafana yanditse  :“Iyi nkuru ni isomo rikomeye: kuba wahitamo urukundo si ukwigomeka ku Mana, ahubwo ni ukwakira indi nzira y’ubuzima nk’uko Imana ibishobora,” .

Ex-priest Jackson Dognini and former nun Lais Dognini

Lais na Jackson bavuga ko nubwo bahisemo inzira nshya, batigeze bata ukwemera kwabo, ahubwo bahisemo kurushaho kugaragaza urukundo rw’Imana binyuze mu muryango bashinze.

Ivomo : people.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abaramyi Vestine na Dorcas berekeje muri Canada

Next Story

Perezida Tshisekedi yemeye ugutambikira kwe ubwo yahuraga na Kagame

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop