Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigali, Massad Boulos yagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimishijwe no kuba DR Congo yafashe umwanzuro wo kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.
Massad Boulos yagize ati: “Twishimiye icyifuzo cya DRC gisaba FDLR gushyira intwaro hasi kandi ikitanga, hakurikijwe Amasezerano y’Amahoro ya Washington, bishimangirwa n’itegeko ry’ibikorwa byo ku itariki ya 1 Ukwakira.”
Yakomeje agira ati: “Iyi ntambwe ifatika irateza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington, koroshya gutaha, kugarura ubuyobozi bwa Leta, no gushimangira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prevot mu butumwa yanyujije kuri X yagaragaje ko igihugu cye nacyo cyashimishijwe n’uyu mwanzuro wa Leta ya Congo aho yemeje ko kuzafatira ibihano abatazubahiriza imyanzuro yafashwe nabyo ari ngombwa.
Prevot yagize Ati: “Kubuza ubufatanye ubwo aribwo bwose bwa FARDC na FDLR no gutanga ibihano bikaze ku bazarenga kuri ibyo nabyo ni ngombwa. Ubu ni ngombwa ko ibyo byemezo bidashidikanywaho bihinduka mu bikorwa bifatika kuri terrain kandi impande zose zikagira uruhare byuzuye mu ntego z’amasezerano y’amahoro ya Washington.”
Amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC yashyizweho umukono i Washington ateganya ibikorwa bihuriweho byo guca intege umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono, yuzuza inzira y’amahoro ya Doha, inzira ebyiri za dipolomasi zigamije guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu no kunanirwa kw’ibiganiro bya Luanda.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni muri RDC) kuri uyu wa Gatanu wa tariki 10 Ukwakira 2025.
Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha M23 mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro. U Rwanda rurabihakana.
Gusa umutwe wa M23, uyobowe ahanini n’Abatutsi b’Abanye-Congo, uvuga ko wafashe intwaro kugira ngo urinde uburenganzira bw’abo muri ubwo bwoko bwa ba nyamulenge n’abandi bavuga ikinyarwanda kubera ko abategetsi ba DRC bisubiyeho ku byo bari bariyemeje mu masezerano y’amahoro yabayeho mbere.
Ivomo : Radio Okapi
