Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yagaragaje ko yatambikiriye mu nama ya Global Gateway Forum yabereye i Brussels mu Bubiligi ayivanga n’ibibazo by’umutekano mu gihugu cye nyuma yo kubona ko Perezida Kagame ayirimo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanye-Congo batuye mu Bubiligi kibanze ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’uburyo buri gukurikizwa na leta mu gukemura ibyo bibazo.
Tshisekedi yagize Ati: “Nahereje ukuboko uhagarariye ingabo zitera Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugirango ntange umugabo imbere y’Isi yose na Perezida Kagame ahari, kubera ko hashize igihe hari intambara ziba mu rwego rwa dipolomasi ntabwo wenda buri gihe muba mubizi….hashize igihe batugira injiji, twe abatewe bakadufata nk’abashaka intambara, mu gihe ari twe twashotowe kandi dufite uburenganzira bwo kwirwanaho.”
Yakomeje agira Ati: “Bakomeje kutwerekana nk’aho tudashaka amahoro dushaka intambara. rero njyewe nashatse kwereka Isi yose ko atari byo ari twe ba mbere bashaka amahoro….mwebwe ubwanyu mwumvise igisubizo…. Yego nabivanze mu gihe kitari icyabyo ariko nababwira rero ko twashoboye gushyira ahagaragara abihishe inyuma y’iri tekinika..”
Félix Tshisekedi yanakomoje ku mutwe wa M23 umaze kwigaruri byinshi mu bice by’igihu, “icyo nsaba aba bantu ni ukubanza kuvuga neza uwadushotoye neza no kumwamagana. Nibwo dushobora kuvuga ko ari abanyagihugu bakunda igihugu. Ntabwo tujya mu biganiro n’intumwa z’abaduteye. Iyo bageze ku meza y’ibiganiro, bavugira gusa inyungu z’abaduteye. Sinshobora kubikora, keretse nibankuraho, nibanyica, ariko igihe cyose nzaba nkiriho, ntibizabaho.”
Perezida wa Congo kandi yagaragaje ko gahunda yo kuba havangwa ingabo bitazongera kubaho nk’uko byagiye biba mu myaka itambutse, “Niyo mpamvu tugifite ibibazo. Ibi binyoma byose bise ibiganiro byarangiye habaye kuvanga ingabo, ndavuga ko bitazongera ukundi. Ndashaka ko tuganira ku bibazo by’igihugu, ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho kuvanga. Twinjiza mu nzego zacu abantu bafite ubwenegihugu buteye amakenga, ibintu nk’ibyo.”

Trésor Lutala Mutiki, Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mpera z’ukwezi gushize yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko urimo ingingo igamije kubuza abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba kongera kwinjizwa mu gisirikare cyangwa mu nzego za leta batabanje gukurikiranwa ibisa n’ibishimangirwa n’iri jambo rya Tshisekedi.
Ivomo : Top Congo na Yabiso News .