Umusore wiyita umwana wo hanze wa Perezida Ruto yinjiye mu nteko ishinga amategeko bitunguranye!

October 9, 2025

Umusore w’imyaka 19 yinjiye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya atabiherewe uburenganzira ;abajijwe impamvu yabikoze asobanura ko ari umuhungu w’ibanga wabyawe na Perezida William Ruto .

Umusore w’imyaka 19 witwa Nelson Ibrahim Kidero, yatunguye benshi nyuma yo gufatirwa mu nyubako za Bunge Towers zikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yinjiyemo mu buryo butemewe n’amategeko, avuga ko ari umuhungu wa Perezida wa Kenya, William Ruto yabyaye hanze.

Nk’uko byatangajwe n’inkiko mu nyandiko zasohotse ku mugoroba wo ku wa 7 Kanama 2025, Kidero yinjiriye muri iyi nyubako atabifitiye uruhushya, ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zishinzwe kurinda Inteko.

Icyemezo cye cyo kwiyita umwana wa Perezida cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma dosiye ye yitabwaho byihariye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Uyu musore yajyanywe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane  , ashinjwa icyaha cyo kwinjira ahantu hatemewe n’amategeko, hashingiwe ku ngingo ya 31 isomwa hamwe n’iya 31 y’Itegeko rigenga Uburenganzira n’Ububasha bigenerwa abagize Inteko ryo mu mwaka wa 2017.

Umucamanza Mukuru Mark Ekhubi, waciye urubanza, yategetse ko Kidero arekurwa by’agateganyo ariko amusabira igihano cy’umwaka wose agomba kumara akora imirimo ifitiye leta inyungu ndetse ko adakwiye kongera gukora ikosa nk’iryo.

Yongeyeho ko ashyikirizwa sekuru, kugira ngo amufashe mu buryo bw’imitekerereze, amugeze kwa muganga, kandi amugire inama imuganisha ku buzima bufite icyerekezo.

Mu rukiko, umucamanza Ekhubi yagize impuhwe ku musore, amugira inama agira ati:

“Ndifuza ko watekereza kuzaba umucamanza, kugira ngo uzamfashe mu gukemura ibibazo by’ubutabera.”

Icyakora, Kidero yahakanye ibyo, asubiza ko inzozi ze atari iz’ubucamanza, ahubwo ko ashaka kuzaba uvanga ikawa (umubarista), agakora mu tubari no mu ngo z’abakunda icyo kinyobwa.

Mu gihe urubanza rwaburanaga, nyirarume w’uyu musore yitabye urukiko, ahabwa inshingano zo kumurera no kumugira inama z’ejo hazaza he.

Umucamanza yamusabye ko yabwira se wa Kidero ko akwiye kugira uruhare mu buzima bw’umwana we, kuko agikeneye urukundo n’uburere bw’umuryango.

Urukiko rwasoje rugaragaza ko nubwo Kidero yakoze amakosa, ari urubyiruko rukeneye kuyoborwa neza aho gucibwa intege.

Ivomo ; Citzens digital .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Hura n’umugabo wa mbere uzi kuvuza ingoma neza muri Cameroon (Amafoto)

Next Story

Felix Tshisekedi yasabye Paul Kagame w’u Rwanda gusaba M23 igahagarika intambara

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop