Umukinnyi mpuzamahanga w’Igihugu cya Togo, Samuel Asamoah ntazongera kunyeganyega [Paralysie] nyuma yo gukubita umutwe ku cyapa cyamamaza cyari kiri ku ruhande rw’ikibuga, bikarangira avunitse imitsi y’ijosi.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana Asamoah, w’imyaka 31, asunikwa n’umukinnyi wo mu ikipe bari bahanganye ubwo barimo kurwanira gutwara umupira, ahita akubita umutwe ku cyapa cyamamaza cyari ku ruhande rw’ikibuga.
Ikipe akinira ya Guangxi Pingguo FC yemeje ko Asamoah yavunitse ijosi, ndetse akanangirika imitsi ijyana amakuru ku bwonko. Uyu mukinnyi yahise yoherezwa mu bitaro, aho yahise akorerwa vuba na bwangu ibikorwa by’ubuvuzi .
“Dushingiye ku bipimo by’ibanze twabonye biragaragaza ko hari ibyago byinshi byo kugagara burundu ku mubiri wose uhereye ku ijosi,” nk’uko byatangajwe n’ikipe ye ku wa mbere.
“Azabura imikino yose isigaye muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ejo hazaza he nk’umukinnyi hashobora guhungabana cyane.”
Gusa ku wa Gatatu, ikipe ya Guangxi Pingguo FC yatangaje ko Asamoah arimo kugenda yoroherwa nyuma y’ubuvuzi yakorewe, ndetse ko ubu ameze neza.
Aho yanditse ku rukuta rwayo rwa X igira iti :”Ikipe yacu irashimira byimazeyo abafana bayo n’abakunzi b’umupira bose bakomeje kutugaragariza impuhwe n’ubufasha kuri Samuel Asamoah,
“Ibizava mu bizamini byo gukurikirana uko akira bizatangazwa mu gihe kigeze.”
Asamoah yamaze imyaka myinshi akinira mu Bubiligi mbere yo kwerekeza mu Bushinwa mu mwaka ushize. Ni umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Togo inshuro esheshatu.
Nubwo aho ibyapa byari biteretse mu gihe cy’impanuka hakomeje kvugisha benshi, ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Bushinwa bwatangaje ko icyo cyapa cyari giherereye muri metero eshatu uvuye ku kibuga, bijyanye n’amabwiriza yemewe mpuzamahanga.
Umukinnyi wamuvunnye, Zhang Zhixiong wo mu ikipe ya Chongqing Tonglianglong, yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’icyo gikorwa, ariko ntibivugwaho rumwe mu bakunzi b’iyi kipe ;aho bavuga ko bihabanye n’uburemere bw’icyo yakoreye mugenzi we.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe abakunzi b’umupira bakiri mu gahinda k’urupfu rwa Billy Vigar, wahoze mu ishuri ry’umupira wa Arsenal, wapfuye muri Nzeri nyuma yo gukubitira umutwe ku rukuta rwa sima rwa iruhande rw’ikibuga ubwo yakiniraga Chichester City mu Bwongereza.
Ivomo : Talk Sport.co.uk