Kamera z’umutekano zo ku muhanda zagaragaje amashusho zafashe y’umugabo witwa Dylan Sherratt, w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka ahitwa Colne muri Lancashire, arimo gufatira ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ku karubanda .
Urukiko rwa Burnley Crown Court rwakatiye Sherratt igifungo cy’imyaka 16 n’amezi 10, nyuma yo kugaragarwaho n’ibimenyetso birimo ubutumwa busa n’ubushyigikira ihohotera rishingiye ku gitsina yakomezaga kohereza uwo mwana, n’amashusho atemewe y’abana yafatiwe muri telefoni ye byose byaje byiyongera ku mashusho yafashwe na kamera zo ku muhanda arimo gusambaniriza umwana w’imyaka 12 mu ruhame.
Muri Kanama 2023, Sherratt yatangiye koherereza uwo mwana w’umukobwa ubutumwa amusaba ko yamwoherereza amafoto amwerekana yambaye ubusa, ndetse nubwo yari azi neza ko uwo mukobwa afite imyaka 12 gusa, ntiyigeze abyitaho ahubwo amutumira ngo bahure.
Tariki ya 1 Nzeri 2023, ubwo bahuriraga mu gace ka Colne, Sherratt yamufashe ku ngufu, igikorwa cyaje gufatwa n’amashusho ya za kamera zo ku muhanda . Nyuma yo kumenya ibyabaye, abashinzwe umutekano ku ishuri ry’uwo mwana batanze amakuru, bituma Polisi itangira iperereza.
Uwo mwana yavuze ko Sherratt yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri zitandukanye — rimwe mu ishyamba no ku rundi ruhande inyuma y’aho bamesera imyenda hahereye ku muhanda munini unyura muri aka gace.
Polisi yavuze ko ubwo yasakaga telefoni ya Sherratt, yasanzemo ubutumwa bwinshi burimo amagambo y’urukozasoni ndetse ngo hari n’aho amubwira ko ari “uwe” igihe cyose .
Mu kiganiro cyihariye uwo mukobwa yagiranye n’urukiko, yavuze ko kuva ibyabaye bibayeho ahorana mu bwoba, arira kenshi, afite ibibazo byo guhangayika bikabije, kandi yahagaritse kujya ku ishuri kubera ihohoterwa akorerwa na bagenzi be bamusuzugura kubera ibyabaye.
Mu buhamya bwe yagize ati : “Ndacyakomeza kugira inzozi mbi inshuro ebyiri mu cyumweru. Ndi kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu mitekerereze kugira ngo mbashe gukira ibikomere byatewe n’ibyo Dylan yankoreye,”.
Umupolisi Sarah Jones wo mu ishami rishinzwe kurinda abana, yavuze ko Sherratt ari umuntu ukwiye kurindwa abana, kandi ufite imyumvire iteye ubwoba ku bijyanye n’urukundo.
Ati: “Ibyo yakoze birenze kuba icyaha – ni igikorwa cy’ubugome bw’umurengera. Turashima ubutwari bw’uwo mwana wakomeje kwihangana no gukorana natwe kugira ngo ubutabera bugerweho.”
Uretse igifungo, Sherratt yategetswe gushyirwa ku rutonde rwa ba bihemu ubuzima bwe bwose, ndetse ashyirirwaho n’itegeko rimubuza kwegera abana cyangwa kugira aho ahurira nabo mu buzima bwe bwose.
Ivomo :bbc.com