Umugabo n’umugore biyemeje gupfana nyuma yo kubona ko umwe atabaho atari kumwe n’undi

October 9, 2025
1 min read

Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’u Bwongereza bashimangiye iby’urukundo rw’ukuri nyuma yo kubana imyaka 60 batabyaye umwana kubera kubura urubyaro ;hanyuma umwe abonye undi agiye gupfa akumusiga ku isi bahita biyemeza gupfana.

Mu mujyi wa Topsham, Exeter mu Bwongereza, haravugwa inkuru y’akababaro ivuga ku rukundo rw’ukuri rwamaze imyaka hafi 60, aho abashakanye bagakundana biyemeje  gupfana kuko batabashaga kwiyumvisha kubaho umwe atari kumwe n’undi.

John Foulston w’imyaka 86 y’amavuko, wahoze ari injeniyeri mu bijyanye na biochemistry, n’umugore we Annabel w’imyaka 85 wahoze ari umuganga w’indwara zibasira ibirenge, basanzwe mu rugo rwabo muri Gashyantare umwaka ushize, bombi bapfuye mu buryo bigaragara ko babivuganyeho.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe iperereza ku mpfu zidasanzwe gikorera mu duce twa Devon, Plymouth na Torbay, uwo muryango wari umaze igihe utegura neza urupfu rwawo.

Inshuti zabo za hafi zirimo uwitwa Veronika Clayden, yavuze ko bari barasize inyandiko n’amajwi basobanura impamvu bahisemo uwo mwanzuro.

Veronika yagize ati: “ Mu ibaruwa yasomewe mu rukiko bigaragara ko yanditswe n’aba bombi yerekana ko John yari yaravunitse mu itako, naho Annabel afite uburwayi bwa osteoporosis bwari butangiye kumugora. Bavugaga ko umwe atabaho atari kumwe n’undi,”

 Yongeraho ko nyuma y’urupfu rwabo yagiye mu nzu yabo akahasanga ibahasha yuzuyemo impapuro n’inkuru zerekeye ibijyanye n’uburyo umuntu ashobora gufashwa gupfa, bigaragaza ko bari barabitekerejeho igihe kirekire.

Aba bombi bashyingiranwe mu 1967, ntibagize abana, kandi ubuzima bwabo bwose babubayemo mu rukundo n’ubusabane budasanzwe.

Mu nyandiko basize, bavuze ko badashaka gufatwa nk’abantu biyahuye, ahubwo nk’abafashe umwanzuro wo gutabaruka mu mahoro kuko igihugu cyabo kidashyigikira uburyo bwo gufashwa gupfa.

Polisi yemeje ko nta muntu wundi wagize uruhare mu rupfu rwabo, kandi ko basize amakuru yose ajyanye n’imitungo n’ibyo bifuzaga nyuma yo gusiga isi.

Mu isuzuma ry’urupfu rwabo, umucamanza Alison Longhorn yavuze ko icyateye urupfu ari uguhera k’umwuka kandi ko byakozwe ku bushake bwabo , maze yongeraho ati:

“Nemeye ko ari urupfu rw’iyiyicisha nk’uko amategeko abiteganya, ariko ndubaha icyifuzo cyabo cyo kudafatwa nk’abiyahuye.”

Ivomo : Daily Mail

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Next Story

Isreal na Hamas bagomba guhagarika imirwano – Perezida Trump

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop