Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Rema Namakula yatunguye abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko umugabo we, Dr. Hamza Ssebunya, atakiri umuganga wihariye umukurikirana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Rema yasobanuye ko nubwo Hamza ari umuganga wabyigiye kandi w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore, ariko ko atakiri umuganga umukurikirana mu bijyanye n’imyororokere.
Aho yagize ati:“Umugabo wanjye ntabwo ari umuganga wanjye wihariye, ahubwo ahora angira inama. Ariko iyo bigeze ku bugenzuzi bwimbitse cyangwa ubuvuzi, mfite umuganga wanjye ubimfashamo.
“ Mu by’ukuri, ntibyemewe mu buryo bw’ubuvuzi ndetse no mu ndangagaciro z’akazi k’ubuganga ko umuganga yakwitaho umuntu bafitanye isano ya bugufi.”
Rema yakomeje ashimangira ko ibyo bikorwa n’ubwubahane no kubahiriza amahame y’akazi k’ubuvuzi, aho umuganga atemerewe kuvura cyangwa gukurikirana uburwayi bw’abantu b’inkoramutima bo mu muryango we, birinda kwivanga amarangamutima n’akazi.
Ku bazi iby’ubuvuzi, umuganga w’indwara z’abagore — uzwi nka “gynecologist” mu ndimi z’amahanga — ni umuganga wihariye ukurikirana ubuzima bw’imyororokere bw’abagore, harimo nk’udusabo tw’intanga-ngore, nyababyeyi, imihango idasanzwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse n’ibindi byose bijyanye n’ubuzima bw’abagore.
Abakurikirana ubuzima bw’ibyamamare muri Uganda babibonye nk’urugero rwiza rwo kugaragaza uko ubunyamwuga bugomba kuza imbere, kabone n’iyo haba hariho umubano wihariye hagati y’umuganga n’umurwayi.
Aba bombi barushinze mu 2019. Uyu mugore n’uyu mugabo we w’umuganga Hamza Sebunya batangiye gukundana nyuma yaho Rema yari yatandukanye na Eddy Kenzo.
Inkuru y’urukundo rwa Rema yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 31 Kanama 2019 ubwo hasakaraga amafoto y’uyu mugore yasezeranye na Hamza mu muhango wo muri Islam uzwi nka Nikkah.
Rema Namakula ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu Karere by’umwihariko wigaruriye imitima y’abanyarwanda binyuze mu ndirimbo ‘This Is Love’ yakoranye na The Ben.
Ni umubyeyi w’abana 2 barimo Aaliyah Ssebuny yabyaranye na Dr Hamza na Aamal Musuza yabyaranye na Eddy Kenzo banabanyeho kugeza batandukanye muri 2019.
Ivomo : howwe.ug