Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko Israel na Hamas bamaze kumvikana ku cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rugoye rwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Trump yagize ati: “Abashimuswe bose bararekurwa vuba,” anongeraho ati: “Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wumvikanyweho.”
Aya magambo yatangajwe n’uyobora igihugu gifite ijambo rikomeye muri politiki mpuzamahanga, yakiranywe ibyishimo bikomeye mu mijyi ya Gaza na Tel Aviv.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yise aya masezerano umunsi ukomeye kuri Israel ndetse ahamya ko guverinoma ye igiye kwicara ikayemeza ku mugaragaro. Abatuye mu gace ka Khan Younis na bo ntibatinze kujya mu mihanda babyina n’ibyishimo, nubwo hakiri byinshi bitarashyirwa ku murongo.
Aya masezerano yavuye mu biganiro bikomeye byaberaga i Sharm El-Sheikh mu Misiri, byatangijwe nyuma y’imyaka ibiri y’intambara ikomeye yatangiye ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, kigahitana abagera ku 1,200 abandi 251 bagashimutwa.
Muri iyi ntambara, Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas ivuga ko abasaga 67,000 bishwe na Israel, barimo abana barenga 20,000. Gaza yahindutse amatongo ibintu bigaragaza ubugome bwakoranywe iyi ntambara.
Kugeza ubu, ibyumvikanyweho birimo ko Hamas izarekura abantu 20 yafashe bugwate,Israel nayo yemeye kurekura imfungwa 250 z’Abanyepalestina n’Abanye-Gaza,buri munsi, amakamyo 400 y’imfashanyo azemererwa kwinjira muri Gaza na Israel izasubiza inyuma ingabo zayo ku murongo w’imbibi wumvikanyweho.
Nubwo Hamas itaramenyeshwa urutonde rwose rw’imfungwa, harakekwa ko izarubona mu masaha ari imbere. Perezida Trump, ubwo yifuzaga kugaruka ku butegetsi muri Amerika, agaragaye nk’ushaka guhesha izina rye agaciro mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko ku kibazo cya Israel na Palestina cyananiye abamubanjirije.
Ibihugu nka Misiri, Qatar na Turkiya byagize uruhare rukomeye mu biganiro, mu gihe Iran – isanzwe ishigikira Hamas – yabyitwaranyemo ubwitonzi bukomeye.
Ivomo : BBC.