DRC : Imvururu zaturutse ku rupfu rw’umugabo wishwe afashwe asambanya umugore wundi zasize babiri bapfuye !

October 9, 2025

Abantu babiri bapfiriye mu bikorwa byo gutwika amazu y’abaturage bo mu bwoko bw’abasangwabutaka byakozwe n’abo mu bwoko bwa Bantu nyuma yuko Umusangwabutaka umwe yafashe umugore we ari kumuca inyuma ku mugabo wo mu Bantu  agahita amwica amurashe.

Mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Bokoro, uherereye mu karere ka Kutu, Intara ya Mai-Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habereye urukurikirane rw’ibikorwa by’urugomo bikabije byatwaye ubuzima bw’abantu.

Ibyo bikorwa byagize ingaruka zikomeye ku mibanire hagati y’amoko abiri atuye muri ako gace: Abasangwabutaka (Aba-pygmées) n’Abo mubantu (Bantu).

Izi mvururu zatangijwe n’urupfu rw’umugabo wo mu Bantu warashwe n’umugabo w’umusangwabutaka nyuma yo kumufatira mu cyuho aryamanye n’umugore we.

Icyo gikorwa cy’ubugome cyakurikiwe n’ingaruka zikomeye aho abaturage bo mu bwoko bwo mu Bantu bigabije amazu y’abasangwabutaka, barayatwika, barangiza bakanica abandi babiri barimo n’umugore w’uwo Musangwabutaka.

Guverineri w’intara ya Mai-Ndombe,  Lebon Nkoso Kevani, yageze i Bokoro ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2025, kugira ngo asuzume imiterere y’ibi bibazo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iryo suzuma, yavuze ko abantu benshi bakomerekejwe, abandi bagahunga bajya mu ishyamba kugira ngo birinde kwicwa.

Yagize ati: “Umusangwabutaka yafashe umugore we amuca inyuma, ahita arasa uwo bari baryamanye, ahita apfa. Nyuma y’aho, hadutse urugomo rukomeye, bamwe mu basangwabutaka barakubitwa kugeza bapfuye. Ibi ni ibintu bikomeye bidakwiye kwihanganirwa.”

Yakomeje asaba impande zombi kwirinda intonganya no gushyira imbere ibiganiro bigamije kwiyunga.

Yatangaje ko hateguwe inama zitandukanye zizahuza abayobozi b’amoko yombi mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’aya makimbirane. Yasabye kandi abasangwabutaka bahungiye mu ishyamba kugaruka, avuga ko umutekano wabo uzakomezwa kurindwa n’inzego z’umutekano z’igihugu.

Yongeyeho ati :Hari icyizere ko ituze rizagaruka, ariko tugomba kubungabunga uburenganzira bw’abantu bose, cyane cyane abatotejwe. Tuzi ko hari abacitse ku icumu bahungiye mu mashyamba, turabasaba kugaruka kuko igihugu cyabo kibakunze,”.

Nkuko Radio Okapi ibitangaza ku munsi wejo Guverineri Kevani yari aherekejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iyi Ntara n’Umuyobozi wa Polisi ikorera mu Ntara ya Mai-Ndombe, nabo bageze muri aka gace mu rwego rwo kwerekana ko leta iri maso kandi yiteguye gufasha abaturage bose nta vangura.

Ivomo ; Radio Okapi na Yabiso News.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore ibimenyetso bigaragaza ko umuntu agufuhira mu ibanga

Next Story

Burundi ! Nsengiyumva Odette akomeje kwitwara neza mu isiganwa ry’amagare

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop